Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yafashe umwanzuro wo kujya ahemba Nsabimana Aimable adakina, ni mu gihe batumvikanye uburyo bwo gusesa amasezerano.
Rayon Sports na Nsabimana Aimable bagiranye ibibazo guhera mu mpera z'umwaka w'imikino ushize.
Ibi bibazo bishingiye ku mafaranga yishyuza iyi kipe yaba recruitment ndetse n'imishahara.
Kugenda ahagarika imyitozo akamera nk'uwivumbuye ndetse bakanamushinja kugumura abandi byagiye bituma umubano wa bo uba mubi.
Ibi byarakururutse kugera no mu myiteguro ya shampiyona ya 2025-26.
Gusa yaje gufata umwanzuro wo gusubukura imyitozo ngo atazafatwa nk'uwataye akazi ariko Twagirayezu Thaddée yari yaramaze kumubwira ko atamukeneye.
Nsabimana Aimable na we yifuzaga gusesa amasezerano ariko ntibumvikane kuko Nsabimana yifuzaga ko yahabwa ibyo ikipe imugomba, miliyoni 6 Frw z'imishahara y'amezi 6 yo gusesa amasezerano nk'uko amasezerano abivuga ndetse na miliyoni 5 Frw zo yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Yose hamwe akaba miliyoni 11 Frw.
Ibi nibyo Twagirayezu Thaddée atakozwaga aho yavuze ko uyu myugariro usigaje umwaka umwe w'amasezerano azajya amuhemba adakina.
Yavuze ko nashaka azajya amuhemba ku mafaranga ye ariko atazakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino aho nta na 'license' yigeze asabirwa.