Iki kigo cyafunguwe ku wa 3 Nzeri 2025, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, kikazajya cyakira abagororwa basigaje ibihano biri hagati y'amazi atandatu n'umwaka.
Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2500, aho ku ikubitiro cyatangiranye n'abagororwa 250 baturutse mu magororero atandukanye mu gihugu.
Minisitiri w'Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko gufungura ikigo nk'iki biri mu mushinga mugari wa Leta y'u Rwanda wo kumenyereza abagororwa ubuzima busanzwe bityo abagororwa bazaza muri iki kigo bakwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bazahakura.
Ati 'Muzasanga imiryango yanyu, ariko muzasanga n'abandi Banyarwanda harimo abo mushobora kuba mwaragiranye ibibazo byatumye mujyanwa mu igororero/ Iyi gahunda rero yo muri iki kigo ni ukubategura muri ibyo byose, kugira ngo muzave muri ubu buzima muri abantu bagororotse kandi bafite icyo bashobora kwimarira n'imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.'
Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, yasobanuye ko nubwo abagororwa basozaga ibihano byabo barahindutse, ariko bagorwaga no kongera kwisanga mu buzima busanzwe bitewe n'igihe babaga bamaze mu igororero.
Avuga ko ari muri urwo rwego bashyizeho iki kigo ngo bafashe abagororwa bagiye gusoza ibihano byabo kubatoza uburyo bwiza bwo kongera kwisanga mu muryango.
Yagize ati "Uyu ni umushinga w'icyitegererezo w'ibindi bigo bizubakwa mu ntara zose, bije kunganira ubundi buryo busanzwe bwo kugorora no kwita ku bagororwa ariko bikazajya byakira abagororwa bari hafi kurangiza ibihano, bategurwa gusubira mu miryango yabo. Ibi bikaba biri mu cyerekezo cya RCS cyo gufasha abagonganye n'amategeko gusubira mu miryango yabo barahindutse abaturage beza bubahiriza amategeko.'
Umwihariko kuri iki kigo
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abagororwa barenga ibihumbi 76, bagororerwa mu magororero 13 ari mu Rwanda.
Mu bisanzwe gereza yubakishwa uruzitiro rufite hagati ya metero umunani na metero 10, gusa iki kigo cyo uruzitiro rwacyo ni nk'urw'inkuta zisanzwe kuko rufite hagati ya metero ebyiri n'eshatu.
Gifite abacungagereza bake ugereranyije n'amagororero asanzwe, ndetse benshi mu bacungagereza bo kuri iki kigo nta ntwaro bazajya bakoresha mu gucunga abagororwa bakirimo.
Abagororwa bajyanwa muri iki kigo bazajya batoranywa hashingiwe ku myitwarire yabo muri gereza, no kuba yarakatiwe igihano kitari munsi y'imyaka ibiri.
Mukaniyonshuti Jeanette uri muri 250 batangiranye n'iki kigo yavuze ko ubuzima bwaho butandukanye cyane na gereza zisanzwe.
Yagize ati 'Hano hatandukanye cyane n'aho twari turi kuko ho twabaga dushorewe n'abacungagereza ahantu hose, no gusurwa ari ugutonda umurongo ariko hano hameze nko mu rugo turisanzuye nta kibazo.'
Abagororwa bageze muri iki kigo bazajya bahabwa amahirwe yo kujya gusura inshuti n'imiryango yabo by'igihe gito, aho bashobora guhabwa uruhushya rwo gutaha ubukwe, gushyingura, gusura umurwayi kwa muganga n'ibindi.
Si ibyo gusa kuko bazajya bahabwa amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro y'igihe gito kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka, aho mu masomo bazahabwa harimo ibijyanye n'ubwiza ndetse no gukora imisatsi, kuboha, ubudozi, ubwubatsi n'ibindi.
Abari basanzwe bazi iyo myuga bazafashwa kubona amasoko, guhuzwa n'abikorera batandukanye, gushyirwa mu makoperative n'ibindi.
Abagororwa bari muri iki kigo kandi bazahabwa ubujyanama ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, imibanire n'abandi ndetse bahuzwe n'imiryango y'abo bakoreye ibyaha kugira ngo basabe imbabazi hagamijwe ubwiyunge.
Abagororwa bari muri iki kigo kandi bazajya bitabira ibikorwa rusange by'abaturage byo mu Karere ikigo giherereyemo, birimo umuganda rusange, kubakira abaturage, kwibuka n'ibindi.
Iki kigo cyubatswe na Leta y'u Rwanda ku nkunga y'umuryango Starling Foundation, The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints.

