Rwamagana: Izuba ryumishaga imyaka barikoresha mu bikorwa byo kuyuhira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa. Ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

Uyu mushinga uterwa inkunga n'ikigega mpuzamahanga cyita ku biribwa no kunoza imirire (Global Agriculture and Food Security Program).

Ntawiha Valens ushinzwe ubuhinzi muri sosiyete ikora ubuhinzi n'ubworozi yitwa Ferme Umuyenzi ikorera mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko amaze igihe akorera iki kigo ariko umusaruro ufatika batangiye kuwubona nyuma y'uko batangiye gukorana na SAIP ku bigendanye no kuhira ibihingwa hakoreshejwe uburyo bw'imirasire y'izuba.

Ati 'Twatangiye gukorana na SAIP mu 2023 ariko tutaratangira gukorana nta kintu twasaruraga mu mpeshyi kuko ntabwo twabashaga guhinga kubera nta mvura ariko nyuma yaho dusigaye tubasha guhinga mu mpeshyi ndetse umusaruro umaze kwiyongera ku buryo bugaragara.'

Yakomeje avuga ko bigeze kugerageza guhinga imiteja badafite uburyo bwo kuhira bikaza kubaviramo igihombo gikomeye, gusa ubu umusaruro usigaye wariyongereye kubera kubasha kuyuhira.

Ati 'Ubu turi gusarura ku nshuro ya kane, dusigaje kunyuramo inshuro ebyiri kandi tumaze kugera kuri toni zirindwi z'imiteja tumaze gusarura kandi mbere nta kintu twakuragamo uretse igihombo.'

Muri rusange SAIP I na SAIP II imaze gufasha Ferme Umuyenzi kuhira ubuso bungana na hegitari 20.

Ubusanzwe kuhira bikorwa mu buryo butatu, burimo kuhira mu gishanga, kuhira imusozi, amazi avanwa muri 'dam' akajyanwa imusozi anyuze mu miyoboro yabugenewe, hamwe no gukoresha imashini ikogota amazi iyavana mu mugezi cyangwa ikiyaga ikayageza ahari ibihingwa byuhirwa.

Umuyobozi w'Umushinga SAIP II, Mutabaruka Ezra, yagaragaje ko abahinzi bahawe uburyo bwo kuhira ku buso buto bakwiriye kububyaza umusaruro kubera ko nta mbogamizi baba bafite zijyanye n'uko hashobora kuza impeshyi bagaharika ibikorwa byo guhinga bategereje imvura yo muri Nzeri.

Yakomeje avuga ko iyo umuntu afite amazi ntahinge ibihembwe bitatu icyo aba ari ikibazo.

Ati 'Icyo nasaba abahinzi bacu ni uko abahawe amazi ndetse n'abigishwa ibitandakunye birimo gufata neza umusaruro no guhinga mu buryo bwa kijyambere babikomeza kuko byaba biteye agahinda umuntu abaye afite amazi ntahinge ibihembwe bitatu.'

Umushinga SAIP I watangiye mu 2018 urangira mu 2024 ukaba wari ufite intego yo kuhira ku buso buto bungana na hegitari 1,200 ariko wasojwe hegitari 1,367 arizo zimaze kuhirwa cyangwa kugezwamo ibikorwa byo kuhira.

Kugeza ubu SAIP II nayo yatangiranye intego yo kuhira ku buso buto bugera kuri hegitari 1000, gusa ubu hamaze gukorwa hegitari 1,078.5, abafatanyabkorwa b'abahinzi barenga 3360 barimo abagabo 1916 n'abagore 1453 nibo bamaze gufashwa kubona uburyo bwo kuhira ku buso buto mu gihugu hose babifashijwemo n'uyu mushinga.

Bahawe ibikoresho bibafasha gufata imirasire y'Izuba
Abahinzi bo mu Karere ka Rwamagana batangiye kuhira imyaka bakoresheje imirasire y'izuba
Bafite uburyo bwo kubika amazi
Umusaruro w'imiteja umaze kwiyongera kubera kuhira ibihingwa mu gihe cy'impeshyi
Umuyobozi w'Umushinga SAIP II, Mutabaruka Ezra, yasabye abaturage gukomeza kwita ku bikorwa bahawe byo kuhira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-izuba-ryumishaga-imyaka-barikoresha-mu-bikorwa-byo-kuyuhira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)