Nigeria yatsinze ikipe y'Igihugu Amavubi igitego 1-0 maze amahirwe yo kujya mu Gikombe cy'Isi akomeza kugenda ayoyoka.
Uyu mukino w'umunsi wa 7 w'Itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi, Amavubi yagiye gukina na Nigeria benshi bayafata nk'insina ngufi kuko bumvaga iributsindwe byoroshye.
Ni nyuma y'uko umukino ubanza wabereye i Kigali, Nigeria yatsinze 2-0. Gusa ntawari kwirengagiza ko ikibuga bakiniyeho cya Godswill Akpabio International Stadium kiri muri Leta ya Uyo, umukino amakipe yombi aheruka kuhakinira u Rwanda rwatsinze 2-1, hari mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ntabwo u Rwanda rworohewe n'igice cya mbere kuko Nigeria yagiye ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga kuko wabonaga ubwugarizi buhagaze neza.
Si ibyo gusa kuko hari nk'imipira ibiri ikomeye ya Lookman na Iwobi umunyezamu Ntwari Fiacre yakuyemo. Muri iki gice kandi Osmen waje kugira imvune agasimburwa yari yanatsinze igitego ariko baracyakanga kuko yari yaraririye.
Nta mahirwe akomeye u Rwanda rwigeze rubona. Amakipe yombi kuruhuka ari ubusa ku busa.
Ku munota wa 50, Nigeria yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tolu Arokodare wari winjiye mu kibuga asimbura Onyeka.
Amavubi Yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego inakora impinduka Omborenga na Nshuti Innocent bavuyemo baha umwanya Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy, gusa ntacyo byatanze umukino warangiye ari 1-0.
Gutsindwa uyu mukino mu gihe ejo Afurika y'Epfo yatsinze Lesotho, na Benin igatsinda Zibambwe, Amavubi yahise afata umwanya wa 4 mu itsinda, Afurika y'Epfo ifite amanota 16, Benin 11, Nigeria 10, u Rwanda 8, Lesotho 7 Zimbabwe 4.