Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku mikoranire myiza hagati y'ibihugu byombi.
Abdourahman Ali yatangaje ko u Rwanda na Djibouti ari ibihugu bihuriye ku bintu byinshi birimo n'umuco, bikaba bikwiye kuba imbarutso yo kwagura imikoranire hagati y'abikorera, nk'uko Leta zombi zikorana bya hafi.
Yagize ati 'Dusanzwe dufatanya ariko dukwiye kurushaho kongera imikoranire nk'uko guverinoma zacu zifatanya. Kuki tutakwagura imikorere tukanayiteza imbere kurushaho?'
Ibi yabigarutseho nyuma y'uko u Rwanda na Djibouti bagiranye amasezerano y'ubufatanye mu 2016 mu rugaga rw'abikorera, aho bibandaga ku gukorera hamwe hagati y'impande zombi hagamijwe guteza imbere ubukungu.
Umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi waranzwe no kugabirana ubutaka, aho u Rwanda rumaze guhabwa ubuso bungana na hegitari 60 ku byambu by'iki gihugu, mu gihe u Rwanda rwahaye iki gihugu izigera ku 10 mu gace kahariwe inganda.
