Uyu muryango washinzwe mu 1995, utangira nk'igitekerezo gito mu muhora witiriwe Albert (Albertine Rift) nyuma uhinduka ijwi rikomeye muri Afurika.
Kugeza ubu ARCOS imaze kwagura ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bifite imisozi miremire ya Afurika hagamijwe iterambere rirambye.
Umuyobozi Mukuru wa ARCOS akaba ari nawe wayishinze, Dr. Sam Kanyamibwa, yagaragaje ko kwizihiza imyaka 30 uyu muryango umaze ushinzwe bituma batushaho kugira umuhate wo kurengera ibidukikije ku Isi.
Ati 'Uyu munsi si uwo kwibuka gusa imyaka ishize, ahubwo ni ukwizihiza urugendo duhuriyeho rwerekana icyerekezo, kwihangana no gukorera hamwe. Turi mu gihe gikomeye, aho ihindagurika ry'ikirere n'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima bisaba ibikorwa bishingiye ku bufatanye.'
ARCOS yashimiye abafatanyabikorwa bayo muri urwo rugendo rw'imyaka 30 barimo BK Foundation na Entreprise Multiservices Ltd (EMS), bazwiho ubwitange mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko Banki ya Kigali yishimira ibikorwa bya ARCOS byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage ari yo mpamvu bahisemo gukorana.
Ati 'Intego yacu ni uguteza imbere impinduka n'imibereho myiza mu Rwanda kandi ibikorwa bya ARCOS ni urugero rw'ibyo twishimira gushyigikira, nk'ishami rya BK Group twishimiye kwizihizanya na ARCOS uyu munsi w'amateka.'
Umuyobozi Mukuru wa Enterprise Multiservices Ltd, Sabin Murererehe, avuga ko kuva batangira imikoranire na ARCOS mu 2020 umusaruro wiyongereye cyane mu kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije haterwa ibiti.
Ati 'Kuva twatangira gukorana mu 2020, twashoboye gutegura ingemwe z'ibiti bisaga miliyoni 10 yaba ibiribwa, ibivangwa n'imyaka ndetse n'iby'amashyamba.'
Mu myaka 30 ishize, ARCOS yageze kuri byinshi kandi byasize impinduka. Kuva mu 2021 kugeze 2025 imaze gutera ibiti bisaga miliyoni 14, hegitari 60.000 z'ubutaka bwangiritse ziri gusanwa, ingo zisaga 90.000 zifashwa na ARCOS mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage.
Abagera ku 165.000 bamaze guhabwa imirimo binyuze mu mishinga yawo, ufite abakozi 245 ndetse n'abanyamuryango bagera ku 6,200.
ARCOS yagejeje ingengo y'imari ingana na miliyari 24,6 Frw mu 2025.
Uyu muryango washinze ikigega umusave gifite agaciro kangana na miliyari 1,2 Frw, gitera inkunga imishinga iciriritse igamije guteza imbere abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.
Umaze gushinga ihuriro rya 'African NGO Alliance for Environmental Sustainability (ANAES)' mu 2023, rihuza imiryango 32 ikorera ku mugabane w'Afurika mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Kugeza ubu ARCOS ifatanya n'amatsinda arenga 2.000 y' 'Inshuti z'Ibidukikije' agamije kurengera ibidukikije cyane cyane yimakaza uruhare rw'urubyiruko n'abagore.
Mu bijyanye n'uburezi, ARCOS ikorana na Kaminuza n'amashuri 350, muri gahunda yo guteza imbere imfashanyigisho zigamije ihame ryo kurengera ibidukikije n'iterambere rirambye. Iyi gahunda muri ayo mashuri imaze kugera ku banyeshuri barenga 140.000.




