Aba-Rayon baryamye basinzire ejo tuzatsinda - Rutahizamu Asman Ndimumana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Asman Ndikumana yasabye abakunzi b'iyi kipe kuryama bagatuza ejo bazatsinda Singida Black Stars.

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00', izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup.

Rutahizamu w'umurundi, Asman Ndikumana yabwiye abafana b'iyi kipe gutuza kuko bazaba bakinira mu rugo, bafite amahirwe menshi yo gutsinda kandi bazabigeraho.

Ati "twagize icyumweru cyiza twatsinzemo umukino wa shampiyona, abafana ba Rayon Sports ndashaka kubabwira ntibahangayike ejo dufite amahirwe menshi bazaze ari benshi cyane, baryamye basinzire ni amahoro."

Rayon Sports irimo kurwana no kongera gusubiramo amateka yakoze 2018 ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze ndetse kuva icyo gihe nta yindi irabikora.

Izakina idafite abakinnyi ba yo nka Fall Ngagne umaze igihe afite imvune ndetse na Emery Bayisenge wavunikiye ku mukino wa gicuti wa Vipers FC.

Ndikumana Asman yijeje abakunzi ba Rayon Sports ko ejo bazatsinda Singida Black Stars



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11893

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)