Bidasubirwaho, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars idafite myugariro Emery Bayisenge wiyongera kuri Fall Ngagne umaze igihe afite ikibazo cy'imvune.
Rayon Sports ejo izakira Singida Black Stars mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Umutoza wa Rayon Sports, Afahamia Lotfi yavuze ko bagize imyiteguro ihagije bityo ko biteguye neza.
Ati "Ni umukino twiteguye neza, twakinnye imikino myinshi ya gicuti, umukino uheruka wa shampiyona twitwaye neza, rwose umukino w'ejo turiteguye kandi nziko tuzitwara neza."
Agaruka ku bakinnyi adafite batazakina, yavuze ko ari abakinnyi babiri gusa.
Ati "abakinnyi badahari ni babiri gusa. Emery [Bayisenge] na Fall [Ngagne], Fall we amaze igihe, Emery ntabwo aramera neza iyo ahaba byari kuba byiza ariko ntabwo ari ikibazo kuba tubura abakinnyi babiri."
Uretse aba, na Bigirimana Abedi na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino bitewe n'uko na we atarakira neza, ndetse amakuru avuga ko yabwiye umutoza kumureka ariko Afahamia ntabwo abikozwa.