Zimbabwe ihanze amaso u Rwanda mu guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagaragaje ko ubu Zimbabwe ifite ubwoko burenga 63 bw'amabuye y'agaciro harimo na Lithium.

Lithium ni ibuye ry'agaciro ryavumbuwe mu 1817 na Johan August Arfvedson. Ryifashishwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo bateri za telefone, iza mudasobwa, iza camera n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Yavuze ko igihugu cye kandi kiza mu bya mbere mu kugira amabuye ya Platinum, ibuye ry'agaciro ryihagazeho ritunganywamo ibikoresho by'ubwiza bitandukanye.

Zimbabwe kandi ifite Cobalt ikoreshwa cyane mu gukora bateri zinyuranye zo muri telefoni zigezweho, mudasobwa n'iz'imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati 'Haba mu kuyacukura, kuyongerera agaciro no kuyatunganyamo ibindi bikoresho byisumbuyeho. Ni ingenzi cyane mu gihe twakumva icyo iterambere ari cyo. Ubundi tuvuga iterambere iyo abaturage babona ibiryo bihagije, aho kuba, amazi meza, n'ubuzima ariko ibyo byose bishingira ku mutungo kamere iyo tuwushyizeho umutima n'ibitekerezo.'

Yakomeje ati 'Muri iki gihe cyo guteza imbere inganda, amabuye y'agaciro ni igice cy'ingenzi cyane kandi Zimbabwe ni igihugu gifite amabuye menshi atandukanye, icy'ingenzi rero ni uko dukoranye muri uru rwego rw'amabuye y'agaciro, nko kuyatahura no kuyacukura no kuyongerera agaciro ibyo bizatuma iterambere rigerwaho.'

Yagaragaje ko mu by'ukuri urwo rwego rukwiye imikoranire, hagamijwe iterambere rusange ry'ibihugu, kimwe no gufatanya mu nzego z'ubuhinzi n'izindi z'iterambere.

Prof. Murwira yagaragaje kandi ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda mu ngeri zinyuranye nko kurwoherezamo ibikomoka ku buhinzi birimo isukari.

Ati 'Zimbabwe yiteguye kohereza mu Rwanda ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi nk'isukari , imbuto za Blueberries n'ibindi bihingwa kandi twizeye ko n'u Rwanda ruzohereza ibicuruzwa muri Zimbabwe.'

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu bigira umusaruro w'isukari munini ndetse n'ibisheke biyikorwamo mu gihe imibare igaragaza ko bimwe mu bitumizwa mu mahanga byinshi ku ruhande rw'u Rwanda isukari yaje ku mwanya wa Gatatu mu mwaka 2024 nyuma y'umuceri n'ibikomoka kuri Peteroli.

Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yashimangiye ko ibihugu byombi bishobora gukorana muri urwo rwego nubwo hari ibikiri kunozwa.

Ati 'Turi kubiganiraho iyi komisiyo hari ibyo yakoze ariko hari na komite zishinzwe ishyirwa mu bikorwa kuri buri masezerano, azatuma nabyo tubishyira mu bikorwa cyane ko hari inama izaba mbere y'uko haba indi nama ihuriweho izaba igamije gusuzuma ibyagezweho mu masezerano y'ubufatanye.'

Yakomeje ati 'Ubufatanye mu by'amabuye y''agaciro no mu bindi byose bijyanye n'ingufu, ubukungu, ubucuruzi ni byo dushyiramo ingufu kugira ngo ibihugu byacu byombi bibyaze umusaruro amahirwe bifite no kwiteza imbere nk'ibihugu bya Afurika kandi bifite ubushake.'

Kugeza ubu, u Rwanda na zimbabwe bifitanye amasezerano y'imikoranire agera kuri 25 mu ngeri zitandukanye zirimo, uburezi, ubuzima, umutekano, ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, itangazamakuru n'ibindi bitandukanye.

Ni ibihugu byombi bihuriye mu Muryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA).

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira yavuze ko bifuza gukorana n'u Rwanda mu guteza imbere urwego rw'amabuye y'agaciro
Ubwo Abaminisitiri bombi bashyiraga umukono ku masezerano atanu atandukanye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibihugu byombi bishobora gukorana mu ngeri zitandukanye harimo n'urw'amabuye y'agaciro
Inama nk'iyo izongera kuba muri 2027
Ubufatanye bw'u Rwanda na Zimbabwe bumaze igihe kitari gito
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira
Inzego zitandukanye za Zimbabwe n'u Rwanda zimaze igihe ziga ku mahirwe y'imikoranire ku mpande zombi

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimbabwe-ihanze-amaso-u-rwanda-mu-guteza-imbere-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)