Uyu mugabo yashoye imari mu bucuruzi ndetse yubaka n'inzu abasura aka karere bashobora gukoresha ndetse zifite ibyangombwa byose nkenerwa.
Mu rwego rwo gusura ibikorwaremeza n'imishinga n'ibindi bikorwa by'Abanyarwanda batuye muri Diaspora, cyangwa se kubamenyesha ibikorwa bigenda bigirwamo uruhare n'abari mu gihugu mu gufatanya kucyubaka bashyize hamwe.
IGIHE yasuye ibikorwa bya Me Munyankinda, inagirana na we bikorwa bye biherereye i Nyanza.
Me Munyankinda yagarutse ku mateka ye n'umuryango we, ari na ho yavomye imbaraga zo kuba uyu munsi afite ibi bikorwa afatanya n'akazi ke ka buri munsi akora nk'umunyamatageko w'umwuga.
Me Munyankindi yavutse mu muryango w'abana batanu, babyawe na Munyankindi Daniel mwene Rubanzambuga Marakiya Cyabakamyi na Muakayiranga Elevanie.
Ababyeyi be n'abana bavukana batatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Me Munyankindi yarokokanye na mushiki we umwe.
Agaruka ku mateka ye Me Munyankindi yakomeje ati 'Imyaka yanjye yose yo mu bwana nayibaye i Nyanza ni ho navukuye, ndahakurira, ndahiga kugeza ubwo ngiye kwiga ibijyanye n'amategeko, ndangije nkomeza kumva ko ngomba gusubira iwacu ku ivuko nkahakora icyo nshoboye. Ujya gutera uburezi arabwibanza.'
Me Munyankindi yavuze ko afite ishyaka ry'uko i Nyanza haba heza, kuko yahavukiye ari heza. Ati 'Ni bwo nakoze uko nshoboye mpashyira ibi bikorwa birimo restaurant ya Kindi's Coffee Shop, mu rwego rwo kugira ngo uje i Nyanza abone aho afata ikintu kandi yisange.'
Me Munyankindi yubatse na appartement zakwakira imiryango ibiri, kugira ngo ushatse kuharuhukira n awe yumve yisanga. Ni inzu zirimo ibikoresho byose.
Abagize umuryango bashobora kumaramo iminsi irenze icyumweru baruhuka ari na ko batembera Akarere ka Nyanza.
Ati 'Natekereje cyane nko kuri bagenzi banjye benshi batagifite inzu y'imiryango yabo yasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibaze bahagire mu rugo, basure iwabo babone aho baruhukira, baganire bibukiranye ibya kera kandi dufatanye no guteza imbere akarere kacu n'Igihugu muri rusange.'
Kindi's Coffee Shop ihereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, ni ikimwe mu bikorwa bitanga akazi, bikanateza imbere ibihingwa muri aka karere, kuko bahahira abahinzi ibyo bejeje.
Binyuze muri Kindi's Coffee Shop, Me Munyankindi anafaha abanyeshuri n'abakozi baza kuhafatira amafunguro, kuhakorera ibiganiro n'ibindi.
Kindi's Coffee Shop iherereye ku masangano y'Umuhanda Kigali-Butare, ibituma n'abakoresha uwo muhanda bayigana, ikagira kandi umwihariko mu guteza imbere no kumenyekanisha ikawa y'umwimerere yo mu Rwanda.
Me Kayiranga kandi afatanya n'abahinzi mu kwita ku ikawa, yasarurwa igahita itunganywa igahita inyobwa igifite uburyohe bwayo bw'umwimerere.
Ati 'Nuza i Nyanza ntabwo uzabura aho urara. Nuza i Nyanza uri kumwe n'umuryango wawe muzicara muganire kuko Abanyarwanda dukunda ahantu twicara tukaganira ibyacu dutuje."
Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Me Munyankindi i Nyanza






















