Uturere dutandatu twungutse ba DASSO bashya 391 (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakozi bashya binjijwe muri DASSO, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025 mu muhango wabereye mu Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Witabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Habimana Dominique.

Abagize DASSO binjijwe mu kazi barimo abakobwa 135 ndetse n'abahungu 256. Bagize icyiciro cya munani cy'uru rwego aho bazakorera mu turere dutandatu turimo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyagatare, Rusizi na Rwamagana.

Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko amahugurwa ya DASSO yasojwe yatangiye tariki 20 Gicurasi 2025 akaba yaritabiriwe n'abanyeshuri 391.

Yavuze ko mu gihe cy'ibyumweru 14 bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n'imyitwarire iboneye bizabafasha mu kuzuza neza inshingano zabo.

Ati ''Mu masomo bize twavuga, isomo ry'inshingano, imiterere y'urwego rwa DASSO bagiye gukorera. Bize indangagaciro n'imyitwarire biranga abari muri DASSO, bize gukoresha imbaraga n'uburenganzira bwa muntu, bize amasomo abatoza akarasisi, ubutabazi bw'ibanze gushaka amakuru no kuyatangira ku gihe n'ibindi.''

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Habimana Dominique, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare igira mu kubakira ubushobozi uru rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano.

Yakomeje avuga ko urugendo rw'amateka u Rwanda rwanyuzemo rwatumye umutekano ugomba guhora imbere kuko rwawubuze igihe kinini.

Ati ''Ndabasaba mu kazi mugiyemo kuzarangwa n'ikinyabupfura, ubunyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo, gukorera hamwe kuba abanyakuri no gukora byose mu ishema ry'u Rwanda n'Abanyarwanda. Muzafatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu kwesa imihigo itandukanye bahiga kandi umuturage ahore ku isonga mu mikorere yanyu ya buri munsi.''

Minisitiri Dr. Habimana yakomeje avuga ko bishimira uburyo DASSO yakomeje kunoza imikorere, igaharanira kugira imyifatire iboneye ugereranyije n'igihe yashyirwagaho. Yijeje abo muri uru rwego ko Leta izakomeza kubashakira amahugurwa n'ibikoresho kugira ngo abakozi b'uru rwego bakomeze gukora nta mbogamizi.

Bamwe mu bagize DASSO basoje aya mahugurwa bavuze ko bishimiye kwinjira muri uru rwego, bagaragaza ko bagiye gufasha izindi nzego mu gushyira imbere umuturage ndetse no mu kuzifasha kwesa imihigo.

Irakoze Patience uri mu binjiye muri uru rwego, yavuze ko yiteguye gufatanya n'izindi nzego mu guteza umuturage imbere.

Yavuze ko bazashyira imbere kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byahungabanya umutekano w'abaturage.

Ati ''Tugiye gufasha akarere mu gucunga umutekano ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bigiye bitandukanye biri mu baturage. Abaturage banyitegeho ubufatanye ndetse no kubafasha gutera imbere.''

Abagize DASSO bashya 391 bagize icyiciro cya munani cy'uru rwego rumaze imyaka irenga icumi rushyizweho kugira ngo rugire uruhare mu kunganira uturere mu gucunga umutekano.

Abitwaye neza muri aya mahugurwa bashimiwe
Umuyobozi w'Ishuri ry'Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko bazakomeza gufasha uru rwego mu kuruha amahugurwa
Minisitiri Dr. Habimana yasabye abinjiye muri DASSO gushyira imbere umuturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-dutandatu-twungutse-ba-dasso-bashya-391-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)