Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko mu byaha RIB ikoraho iperereza bigashyikirizwa urukiko, ubushinjacyaha butsinda imanza zijyanye na byo ku kigero cya 90%.
Yabigarutseho ubwo abakozi ba RIB bateraniraga mu nama rusange igamije kurebera hamwe imikorere y'uru rwego kugira ngo rurusheho gukora kinyamwuga.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagarutse ku bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), yerekana ko RIB iri ahantu heza aho ifite amanota 88,51%.
Ati 'Nubwo hari abaca abandi mu rihumye bagakora ibibi ariko mugira uruhare mu gutanga ubutabera. Ni intambwe nziza cyane. Bidusaba gukora byinshi kugira ngo ntitujye munsi y'aho tugeze uyu munsi.'
Yavuze kandi ko RIB ikoresha neza ibikoresho ihabwa, ibigaragara mu manza zicibwa, bigatuma ibisubizwa inyuma biba bike.
Ati 'Iyo urebye, ubona ko imanza ubushinjacyaha butsinda zatangiriye hano muri RIB ziri ku rwego rwo hejuru kuko ndumva zirenzeho gato 90%. Mugomba kubishimirwa muri uru rwego rw'ubutabera.'
Yabashimiye ku bufatanye bagirana n'inzego z'igihugu n'izo ku rwego mpuzamahanga mu kugenza no gukumira ibyaha, agaragaza ko bihamywa n'icyizere RIB igirirwa mu baturage.
Ku bijyanye na 10% by'imanza zikomoka ku byaha byagenjejwe na RIB zidatsindwa n'ubushinjacyaha, Minisitiri Dr. Ugirashebuja yagaragaje ko hari ubwo biterwa n'abadakora inshingano zabo uko bikwiriye.
Ati 'Nishimira ko mufite uburyo bwo kubagaragaza vuba, bakavamo kugira ngo ba bandi bakora neza bakomeze. Tugomba kugira uburyo bugaragaza vuba abadashoboye bakabisa abandi bakomeje gukora ibyiza.'
Gutanga ubutabera, kubungabunga umutekano, guhesha ishema urwego bakorera no kwiyitaho ubwabo biri mu byo Minisitiri Dr. Ugirashebuja yakanguriye gukomeza gushyiramo imbaraga mu gukomeza guhesha agaciro urwego rw'ubutabera.
Yavuze ko uko Isi iri gutera imbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ari na ko uburyo ibyaha bikorwamo bugenda buhinduka, bigizwemo uruhare n'iterambere ry'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.
Ati 'Isi igeze aho ubona ikimenyetso ntube wamenya ko ari icyiganano ukoresheje amaso yawe. Bisaba amahugurwa akomeye ariko natwe tuzabibafashamo tuyabahe.'
Jean Paul Habun uyobora Isange one Stop Center yavuze ko mu mbogamizi zituma ubushinjacyaha budazitsinda imanza zijyanye n'ibyaha RIB yakurikiranye ku rugero rwa 100%, harimo iz'uko ibimenyetso biba byakusanyijwe rimwe na rimwe biba bidahagije, bitewe n'uko iperereza ryakozwe, uko ibimenyetso byafashwe n'uko byahererekanyijwe.
Ati 'Ni yo mpamvu turi muri iyi nama kugira ngo turebere hamwe izo mbogamizi zatumye tudashobora kubigeraho [tubizivaneho] ku buryo bigera ku 100%. Twizeye ko bizakomeza kuzamuka bikava kuri 90% kugera ku 100%."
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko
mu biri gushyirwamo imbaraga ari ukwimakaza ubunyangamugayo ku bagenzacyaha burenze ubw'undi muntu wese.
Ati 'Niba ufite ububasha bwo kugenza ibyaha, bigusaba kugira ubunyangamugayo burenze ubw'undi wese. Ni ibintu tuba tugomba kwibutswa, abayobozi bakibutsa abagenzacyaha, tukibutswa ko imyitwarire mibi itihanganirwa muri RIB, yaba ruswa, ubusinzi n'ibindi byangiriza isura y'urwego.'
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bareba aho bahereye, aho bageze n'aho bifuza kugana, bungurana ibitekerezo bijyanye no kubahiriza amategeko, gukumira no gukurikirana ibyaha no kubaka icyizere cy'abaturage ku butabera.
Ati 'Turifuza ko buri mukozi witabiriye inteko rusange ya none agira uruhare mu biganiro atanga ibitekerezo byubaka bizafasha RIB gutera imbere.'









