Byagarutsweho kuri uyu wa 10 Kanama 2025, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku kamaro ka pansiyo n'impamvu ari ngombwa kwiteganyiriza by'igihe kirekire.
Umuyobozi muri RSSB ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango, Dr. Regis Hitimana, yagaragaje ko kuri ubu abatangirwa pansiyo harebwe ku bageze mu kigero cyo gukora bakiri bake kuko bari ku 9%.
Ubusanzwe Abanyarwanda bari mu gihe cyo gukora ni uguhera ku bafite imyaka 16 kugera kuri 60 nubwo bitaba bivuze ko abo bose bari gukora kuko haba harimo abari mu mashuri.
Dr. Hitimana agaragaza ko muri abo bageze mu kigero cyo gukora usanga nibura 50% bafite akazi harimo n'abakora imirimo itanditse kandi uba usanga badatanga ubwiiteganyirize cyangwa abakoresha badatangira abakozi babo iyo misanzu.
Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakora mu mirimo itanditswe hashyizweho ikigega cy'ubwiteganyirize cya Ejo Heza ku buryo bashobora gukora ubwizigame bw'igihe kirekire kandi gikomeje kwitabirwa.
Ati 'Abo ni bo tuba twifuza ko bagira uburyo bw'ubwiteganyirize. Leta yatekerejeho ishinga ikigega cya Ejoheza, gitegurwa ku buryo gisubiza ibibazo byabo, gufungura konti biroroshye, uburyo bwo gushyiramo amafaranga buroroshye, ntabwo kigutegeka ngo utange imisanzu buri kwezi. Gitanga amahirwe kuri buri wese bitewe n'ingano y'umusanzu we.'
Yakomeje agaragaza ko kuri ubu ubwizigame muri cyo bumaze kugera kuri miliyari 80 Frw mu gihe abarenga 4.200.000 bamaze kuyiyoboka.
Ati 'Uwo musanzu tuwucunga neza dufatanyije n'Ikigega cya RNIT Iterambere, bigatanga inyungu iri hejuru iri hagati ya 11% na 12% kuko hari ibyo Leta iba yashyizemo n'igihe cyo kujya mu zabukuru kiri ku myaka 55. Uyu munsi dufite 4,200.000 binjiyemo, muri bo 3.600.000 batangiye kwizigamira kandi mu gihe kitarenze imyaka itandatu ikigega kivutse tugeze kuri miliyari 80 Frw.'
Yakomeje agaragaza ko hari gushyirwa imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kwizigamira by'igihe kirekire binyuze muri Ejo Heza.
Inyungu zo kuba muri EjoHeza ni nyinshi kuko ku myaka 55 uwizigamiye ahabwa pansiyo, uwizigamiye muri EjoHeza amugaye mbere y'imyaka 55 ashobora gusaba pansiyo ye y'ubumuga.
Uwizigamiye muri EjoHeza akarenza Miliyoni 4 Frw ubwizigame burengaho aba ashobora gusaba 40% yayo akayakoresha mbere y'uko agera ku myaka ya pansiyo 55, mu kwishyura ishuri, gushaka icumbi, ndetse no kuba yagirwa ingwate muri banki.
Mu gihe uwizigamye muri EjoHeza yitabye Imana, abasigaye bemewe n'amategeko bahabwa ubwizigame bwa nyakwigendera.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiteganyirize-muri-ejo-heza-bwageze-kuri-miliyari-80-frw