Iyi banki yajyanye serivisi zose isanzwe itanga ku mashami yayo zirimo gufungura konti, kubitsa no kubikuza, gutanga inguzanyo n'izishingiye ku cyuma gitanga amafaranga (ATM Machine).
Umuyobozi Uhagarariye Banki ya Kigali muri Expo, Kabatesi Maureen yavuze ko bitabiriye Expo mu rwego rwo kwegera abakiliya n'abandi bose bashaka serivisi zayo.
Ati 'Twazanye serivisi zose dusanzwe dutanga ku mashami yacu. Turi gufasha abakiliya guhuza konti na telefoni, kubitsa, kubikuza ndetse turi no gutanga inguzanyo.'
Yakomeje agira ati 'Impanvu twaje hano ni ukwegereza abaturage serivisi zose bakeneye, mbese turi gusabana nabo. Uyu mwaka twifuje kwegera abaturage cyane, by'umwuhariko abashya bifuza gufunguza konti kuko bisigaye byoroshye cyane.'
Rugarura Raphael ucuruza ibikoresho byo mu rugo muri Expo yishimiye ko begerejwe banki hafi yabo.
Ati 'Kuba BK iri hano biradufasha cyane kuko nkatwe abacuruzi ntabwo gucyura amafaranga mu ntoki bitekanye, nka buri masaha abiri nza kubitsa kugira ngo nizere umutekano. Ikindi biturinda guta umwanya kuko batwegereye.'
Nyandwi Jean Baptiste yishimiye cyane ko konti ye bayikanguye nyuma y'igihe kinini atayikoresha.
Ati 'Naje muri Expo ngira impungege ko amafaranga bashobora kuyiba cyangwa nkayasesagura. Nibwo nibutse ko kera nagiraga konti muri BK mu 2006 ndi umunyeshuri. Naje barayikangura, banayihuza na nimero nshya ubu meze neza. Ndashimira serivisi nziza bampaye.'
Iri murikagurisha Mpuzamahanga riba buri mwaka, riri kuba ku nshuro ya 28, aho rizarangira tariki ya 17 Kanama 2025.





Amafoto: Ishimwe Alain Kenny