Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubwiteganyirize muri BNR, Batamuriza Faith, wari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo Rwanda.
Yavuze ko Urwego rw'Ubwiteganyirize rukiri hasi ugereranyije n'aho igihugu cyifuza ko rugera bijyanye n'akamaro karwo ku bukungu bw'igihugu ariko yemeza ko hari intambwe ikomeje guterwa.
Ati 'Mu buryo bw'ijanisha tugiye kureba abantu bakora urwego rw'ubwiteganyirize ruri kuri 48%, biri hasi cyane pe. Ikigero ntabwo kiragera ahashimishije twifuza ariko n'ubukangurambaga turimo, kugira ngo Abaturarwanda bumve ko kwiteganyiriza ari byiza kandi ari ngombwa kuko bituma witeganyiriza uyu munsi ejo ukazabaho neza, ntibinagutere guhangayika wibaza uko bizagenda.'
Yavuze ko BNR ifite gahunda yo gukora ubukangurambaga bugamije guteza imbere urwego rw'ubwiteganyirize mu Rwanda cyane ko rugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw'abazigamiye mu gihe bageze mu zabukuru.
Ati 'Iyo umuntu ari muto aba afite imbaraga zo gukora, bigufasha ko iyo ugeze mu zabukuru, kuko ushobora kubaho udahangayitse, udafite n'abandi bantu ugora kuko hari amafaranga witeganyirije agufasha mu buzima bwa buri munsi.'
Yagaragaje ko urwego rw'imari ari moteri y'igihugu kandi harimo n'ubwiteganyirize, kandi rugira uruhare mu bukungu bw'igihugu birimo no guteza imbere ishoramari.
Ati 'Nk'uko mubizi urwego rw'imari ni moteri y'Igihugu na pansiyo ikaba irimo rero, bivuze ko uko umuntu yiteganyiriza bimufasha ariko n'igihugu muri rusange kikaba gifite ibyo cyunguka kuko yashowe mu bikorwa runaka bigiteza imbere.'
Yagaragaje ko BNR igenzura urwego rw'ubwiteganyirize hamijwe kureba uko amafaranga y'abanyamuryango atekanye ndetse no kureba ko ibigo by'ubwiteganyirize bishora ahantu hadashobora guteza ingorane.
Umuyobozi Ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango, mu Kigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Hitimana Regis, yagaragaje ko kwizigamira biba bigamije ko mu gihe imbaraga wakoresheje ukuri muto zibaye nke, zigomba kukugirira akamaro ari na yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kwiteganyiriza bugamije izabukuru.
Yasobanuye ko kugeza ubu mu Rwanda hari uburyo bw'ubwiteganyirize bugamije izabukuru bwatangijwe kuva mu 1962 igihugu cyabona ubwigenge.
Hari ubundi buryo bw'abantu batagize amahirwe yo kujya mu mirimo itanditse bwa Ejo Heza aho kuri ubu abantu 4.200.000 bamaze kwiyandikisha muri bo abagera kuri 3.600.000 batangiye kwizigamira. Muri cyo hamaze kuzigamwamo arenga miliyari 80 Frw.
Hakaba n'uburyo bwa pansiyo z'abigenga aho umukoresha ashobora gushyiraho pansiyo ku gite cye azajya atangira abakozi be cyangwa ubundi buryo abikorera bashobora gushinga ibigega bya pansiyo bishobora gufasha abantu akenshi biba bigamije kongera kuri ya pansiyo.
Dr. Hitimana yagaragaje ko muri pansiyo habayeho impinduka zishingiye ku kuzamura umusanzu w'ubwiteganyirize ndetse no kuzamura amafaranga ahembwa abageze mu zabukuru.
Yashimangiye ko ubwiteganyirize bw'umukozi ari itegeko ku bakoresha bose kandi ko bakwiye no kumva ko hari ibihano biremereye ku bakoresha batabikora uko bikwiye.
U Rwanda kandi rufite Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) kimaze gukusanya agera kuri miliyari 59,1 Frw ubariyemo n'ayasubijwe abanyamuryango basabye kubikuza.
Mu 2024, abanyamigabane batangira kwizigamira biyongereye ku ijanisha rya 69,97% baba 33.137 bavuye ku 19.495 mu 2023.
