Ababyeyi b'i Rusizi ntibavuga rumwe ku kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impaka zavutse nyuma y'aho Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, itoye itegeko ririmo ingingo yemerera abakobwa b'imyaka 15 uburenganzira bwo gusaba serivisi z'ubuzima zirimo no kuboneza urubyaro batari kumwe n'umubyeyi.

Nyirandikubwabo Ruth, umubyeyi wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi ufite abana bane, abakobwa batatu n'umuhungu umwe, yabwiye IGIHE yavuze ko bitewe n'ibintu bari kubona batigeze babona mu mabyirukire yabo, aho umwana agira imyaka 15 atwite, ku giti cye ashyigikiye ko abakobwa b'imyaka 15 bemererwa kuboneza urubyaro.

Ati 'Iriya gahunda yateguye (kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro) njyewe mbona ari nziza kubera ko nta mwana urera undi. Umwana bamubonerereje urubyaro byaba byiza, akazabyara yubatse urugo agashobora kurera wa mwana abyaye mu gihe gikwiriye'.

Undi witwa Nyirandagijimana Speciose yavuze ko ashyigiye ko abakobwa ba 15 bemererwa kuboneza urubyaro kuko hari igihe ababyeyi batanga inyigisho ariko umwana akanga akananirana.

Ati 'Hari umwana w'umukobwa se na nyina baherutse kuganiriza bamubwira kwifata no kwirinda ubusambanyi, arabasubiza ngo 'nimuzane umuhati mukiganyemo kabiri, igice cyanyu mukigishe ibyo byo kwifata njyewe mundeke'.

Ku rundi ruhande, Nyirandikubwimana Clemence, ufite abana batandatu barimo abahungu n'abakobwa barimo umukuru w'imyaka 28, avuga ko atakwemerera umwana we w'umukobwa kuboneza urubyaro ku myaka 15.

Ati 'Impamvu ntabyemera njya mbona iyo umuntu yaboneje urubyaro akiri mutoya hari igihe amara kubaka urugo, kubyara bikagorana. Iyo bigoranye rero icyo gihe n'urugo ntaba akirwubatse aho yashatse bashobora kumwanga. Njyewe rero ku giti cyanjye namucunga, nkamugira inama, nkamuha uburere bwiza ku buryo agera igihe cyo gushinga urugo ataraguye mu cyaha'.

Nyirahagenimana Ruth w'imyaka 28, ufite abana b'abakobwa bakiri bato yavuze ko adashyigikiye ko abakobwa bafite 15 baboneza urubyari.

Ati 'Abana nibabigishe mu mashuri bongeremo inyigisho zo kwifata no kwirinda ubusambanyi, ababyeyi mu rugo bereke abakobwa babo ingero za bagenzi babo babyariye iwabo. Naho kubabonereza urubyaro byo ntabyo pe! Kumubonereza urubyaro mbona ko byatuma umwana asambana cyane kuko bamuhaye umurongo akoreramo n'ubundi barasambana ariko ababyeyi nibasubire ku mpanuro'.

Tariki ya 4 Kanama, umutwe w'abadepite mu Nteko Ishinga y'u Rwanda, watoye itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b'imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z'ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.

Abadepite batoye iri tegeko nyuma y'impaka ku kwemerera abana b'imyaka 15 kuboneza urubyaro zatangiye mu 2022. Mu Ukwakira uwo mwaka, 30 banze ishingiro ry'umushinga w'irindi tegeko ryari ryerekeye kuri iyi ngingo, basobanura ko wibanda ku gukumira ingaruka z'ikibazo, aho gukumira impamvu zigitera.

Ababyeyi bo mu Karere ka Rusizi ntibavugwarumwe ku ngingo yo kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro
Ababyeyi ntibavuga rumwe ku kwemerera abakobwa b'imyaka 15 kuboneza urubyaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-b-i-rusizi-ntibavuga-rumwe-ku-kwemerera-abakobwa-b-imyaka-15-kuboneza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)