I Kibeho ni ahantu hasurwa cyane n'abakirisitu Gatolika b'imihanda yose, yaba mu minsi y'imibyizi no mu mpera z'icyumweru, bahajya mu ngendo nyobokamana.
Ubwinshi bwabo burushaho kwiyongera minsi mikuru, cyane cyane kuri Asomusiyo iba muri Kanama buri mwaka, no ku munsi wahariwe amabonekerwa uba mu Ugushyingo buri mwaka, aho ababarirwa hafi mu bihumbi 100 bahateranira.
Aba bantu bakenera serivisi zitandukanye zirimo kurya, kugura ibikoresho ndangakwemera, kubikuza amafaranga ndetse no gukora ingendo zitandukanye mu bice byegereye i Kibeho.
Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bacuruzi bagaraza ko hari ubwo batumvikana n'abakiliya babo kuri serivisi baba bakeneye bitewe n'indimi badahuje, ibyo bafata nk'imbogamizi.
Byukusenge Thérèse ucuruza serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefone ibizwi nka Mobile Money, yavuze ko ari mu bagorwa no kuvugana n'abakiliya, kuko abo ashobora ari abavuga Icyongereza gusa.
Ati 'Nk'umuntu uza avuga Igiswahili cyangwa Ikigande kuri njye biba ari mu gicuku, ntabwo mbishobora kuko ntabyo nzi. Cyeretse umuntu uzi Icyongereza niwe nibonamo.'
Byukusenge avuga ko haramutse habayeho ikigo kibahugura mu ndimi iby'ibanze nko mu Kigande n'Igiswahili, byaba mahire bakanabongereraho n'Ilingala n'Igifaransa.
Ati 'Byadufasha kunoza ibyo dukora kandi numva ari ukubaka igihugu cyacu biruseho.'
Munyehirwe Jérome nawe ucururiza i Kibeho, yavuze ko ababazwa no kuba yabura uko yakira umuntu uje amusaba serivisi, kubera ururimi.
Yagize ati 'Ubundi Abanyarwanda tugira umuco mwiza wo kwakira abashyitsi, ariko ntitubikora uko bikwiye kubera inzitizi y'ururimi, biba bibabaje. Turasaba ubuyobozi cyangwa n'abikorera, kuba baduha amahugurwa cyane cyane y'indimi zo mu bihugu bidukikije.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse cyari cyatangiye gushakirwa igisubizo mu bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Diyosezi Gatolika ya Gikongoro n'abandi bafatanyabikorwa, aho hateguwe abunganira mu mitangire ya serivisi bita 'aba-guides', ariko akemera ko umubare ukiri muto ukwiye kongerwa.
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'amahugurwa y'indimi, hakirebwa uko hategurwa integanyanyigisho y'ayo masomo y'ibanze.
Ati 'Ubu turi kureba integanyanyigisho, kugira ngo hamenyekane ubumenyi bw'ibanze ku rurimi bahabwa, kugira ngo bashobore gutanga serivisi uko zisabwa.'
Muri rusange, usibye abakora muri hoteli no mu bindi bigo bikomeye nka farumasi n'amabanki, abandi bakorera i Kibeho bahuje ikibazo ku ndimi z'Igifaransa, Igiswahili, Ikigande n'Ilingala, mu gihe Icyongereza cyo bavuga ko bakigerageza.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru, buvuga ko aha i Kibeho hasurwa byibura n'abagera kuri 2000 buri cyumweru, muri bo abarenga 600 baturuka mu bihugu byo hanze.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-i-kibeho-bazitirwa-no-kutamenya-indimi