Abagenerwabikorwa b'umushinga babanje guhugurwa amezi atandatu binyunze mu nama y'inzira y'iterambere izwi nka 'Facilitated Collective Action Process (FCAP), igamije kongerera abatuye umudugudu ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro, gucunga neza umutungo wabo no gukora ibikorwa by'iterambere abaturage bihitiyemo.
Inzira y'iterambere iha abaturage ijambo bityo buri wese akakibona mu bikorwa by'umudugudu, kandi bikaziba icyuho mu kugira uruhare mu iterambere rirambye.
Uru rugendo rw'igenamigambi ry'umudugudu ruherekezwa n'inkunga ihabwa uwo mudugudu ngo witeze imbere mu bukungu, imiyoborere no mu mbonezamubano mu rwego rwo kuzamura imibanire n'imibereho myiza y'abawugize.
Iyo nkunga Umuryango Spark Microgrants uyitanga mu byiciro bibiri aho buri mudugudu ubanza guhabwa igice cya mbere kingana na 60% by'inkunga yose, nyuma ukongerwa angana na 40%.
Buri mudugudu ukorana n'umuryango Spark uhabwa inkunga iri hagati ya miliyoni 8 Frw na 12 Frw, akoreshwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere bihitiyemo ubwabo.
Yansayidiye Vestine uri mu bagenerwabikorwa ba Spark utuye mu mudugudu wa Musekera, yagize ati 'Umushinga Spark ukiza mu mudugudu wacu mu 2014, twagiye mu itsinda banguriza ibihumbi 20 Frw, nguramo ibibwana bibiri by'ingurube by'amafaranga 16.000 Frw andi ibihumbi 4.000 Frw yasigaye nguramo inkwavu, ingurube zimaze gukura buri imwe ibwagura ibibwana umunani. Bimaze gukura ndagurisha nkuramo amafaranga ibihumbi 400 Frw, ngurisha n'inkwavu mpita mbona igishoro cy'angana n'ibihumbi 500 Frw ntangira ubucuruzi.'
Akomeza agira ati 'Ubucuruzi bwaje kunguka, ariko kuko twabaga mu bukode dutangira gushaka uko twabona inzu yacu, tuguza amafaranga mu itsinda ngo Twihute mu iterambere ryashinzwe n'abatuye umudugudu wa Musekera, dutangira kubaka tunasakara inzu tubona aho kuba.'
'Mbere kuko nta kazi nagiraga nategerezaga ko umugabo ampa buri kimwe ariko ubu turunganirana iyo dufite ikibazo ndagikemura cyangwa na we akagikemura.'
Vestine avuga ko kugeza ubu amaze kugura amasambu atandatu afite agaciro ka miliyoni 8Frw, muri rusange umutungo wose amaze kugira uturutse muri Spark ufite agaciro ka miliyoni zirenga 12 Frw.
Nyirabarinegura Maria na we utuye mu mudugudu wa Musekera, yavuze ko mu myaka umunani mbere y'umushinga wa Spark yabaga mu nzu y'amategura ariko kuri ubu amaze kugera ku nzu ya miliyoni 5 Frw ndetse akaba akora n'ubworozi bw'amatungo magufi.
Agira ati 'Spark ikiza twahisemo umushinga wo kugurizanya amafaranga n'uw'ubucuruzi bw'imyaka, nagujijemo amafaranga ibihumbi 100 Frw nyashora mu buhinzi no mu bworozi bw'ingurube inyungu nkuyemo nyikoresha mu kubaka inzu no mu kwagura bwa bworozi, kuri ubu norora inkoko zigezweho 15, ingurube n'inka.'
Maria akomeza avuga ko ubworozi bwabafashije kongera umusaruro kuko mbere bahinganga ntibabone umusaruro uhagije bitewe n'ikibazo cyo kubura ifumbire.
Sikubwabo Alphonse, umuyobozi w'itsinda Twihute mu iterambere riterwa inkunga na Spark, yagaragaje ko iyo mishinga yabafashije gusakara inzu 142 mu mudugudu aho buri rugo rwahabwaga amabati 20.
Ati 'Bakimara kudutera inkunga ntabwo byagarukiye aho natwe twatekereje ikintu cyadufasha kwiteza imbere biturutse mu mbaraga zacu buri rugo rugatanga umusanzu w'amafaranga 1000Frw kandi twabigezeho.'
Muri uwo mudugudu inzu zose zasakawe zatwaye arenga miliyoni 21,9 Frw avuye mu nyungu z'umushinga wo kugurizanya, uw'ubucuruzi bw'imyaka n'ubwizigame bwabo.
Kugeza ubu izo nzu zose zatangiye gukorerwa isuku hashyirwaho umucanga aho uyu mushinga watwaye angana na miliyoni 6,5 Frw.
Spark Microgrants ni Umuryango Mpuzamahanga Udaharanira inyungu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda mu 2010.
Ukorera mu bihugu umunani birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Ghana, Liberia, RDC, Malawi na Ghana.









Amafoto: Shumbusho Djasiri