Byatangajwe mu butumwa RAB yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasubizaga ku nkuru yagaragazaga ko icyo kigo cyo muri Kenya cyahuye n'igihombo gikomeye ku buryo gishobora no gufunga imiryango kubera umwenda munini kiberewemo na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri RAB.
Iyo nkuru yatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya, bigaragaza ko icyo kigo kimaze igihe gikorera mu gihombo kingana na miliyoni 40.3 z'Amashilingi ya Kenya (Amadolari 311,966).
Izo nkuru zikomeza zigaragaza ko RAB ifite inshingano z'ibanze zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda ifitiye icyo kigo umwenda wa miliyoni 108 z'Amashilingi ya Kenya (Amadolari 843.066).
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Kenya, Nancy Gathungu, yavuze ko ayo mafaranga ari ayo guhera mu 2016 atishyurwa, kandi ngo ubu bigaragara ko kuyasubiza bishobora kuba bidashoboka, bityo sosiyete ishobora guhagarika ibikorwa byayo mu gihe inkunga iva i Nairobi yakurwamo.
Hagaragajwe ko Kenya Seed Company ikorerera i Kigali irimo umwenda wa miliyoni 203 z'Amashilingi (arenga miliyoni 1,6$) y'imbuto yahawe n'ishami ryo muri Kenya ariko zitishyuwe ku buryo bikomeje gushyira iryo shami mu gihombo.
Mu gusubiza kuri iyo nkuru, binyuze ku rubuga rwa X, RAB yagaragaje ko nta mwenda na muto ifitiye icyo kigo.
Ati 'Inyandiko za RAB zigaragaza ko nta mwenda utarishyuwe wa Kenya Seed Company Rwanda Ltd.'
Icyakora RAB yakomeje isaba ko mu gihe icyo kigo cyaba gifite inyemezabwishyu bigaragara ko zitishyuwe nk'uko bivugwa cyakwegera RAB cyangwa ibiro by'uturere aho gikorera kugira ngo bikurikiranwe cyishyurwe.
Ati 'Mu gihe iki kigo cyaba gifite fagitire zitishyuwe, cyazijyana ku turere cyangwa kuri RAB kugira ngo zishyurwe, bijyanye n'igihe cyo ibirarane byagaragarijweho.'
Kenya Seed Company Rwanda ni ikigo cya Leta muri Kenya kiri muri bitatu byashyizwe hirya no hino mu turere mu rwego rwo gufasha mu bijyanye no kubona imbuto zigezweho mu buhinzi.
Uretse mu Rwanda, amakuru agaraza ko n'ibindi bigo nk'ibyo byo muri Kenya bikorera muri Tanzania na Uganda biri mu bihombo.


