Ibi yabibasabye ku wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025 ubwo mu Murenge wa Matimba uherereye mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe konsa.
Uyu munsi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa ndetse n'ubukangurambaga bw'ukwezi kose bugaruka ku kamaro ko konsa bufite insanganyamatsiko igira iti 'Konsa neza ni ahazaza heza.''
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko bagenda babona ko imibare yo konsa igabanyuka, agaragaza ko atari mu Rwanda gusa kuko no ku Isi hose imibare y'ababyeyi bonsa yagabanyutse cyane ikagera kuri 38% mu gihe mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe na DHS bwo muri 2020 bugaragaza ko ababyeyi bonsa abana babo neza ari 81%.
Ati ''Ibi rero bihura n'iterambere turimo n'Isi idusaba gukora, tugakorera hanze y'ingo zacu nk'ababyeyi bikaba bituma ariyo mpamvu iyo mibare igenda igabanyuka.''
Batamuriza yagaragaje ko iyo ababyeyi batonsa neza abana babo binagira uruhare mu kongera igwingira mu bana.
Yakebuye abagabo bakoresha imirimo ivunanye abagore bonsa ndetse n'abatuma bahangayika, agaragaza ko ibi byose bituma babura amashereka.
Ati ''Ibituma umugore atonsa neza harimo umuhangayiko, mukwiriye kurinda umugore guhangayika, mukamurinda umunaniro ukabije, mukagabanya imirimo ishobora kunaniza umugore. Mukwiriye kumubonera ibimutunga, amazi meza, kugira isuku, imirimo yo mu rugo mukayifatanya kugira ngo umubyeyi aze kubona n'umwanya wo konsa.''
Nyirandikubwimana Claudine ufite umwana w'amezi atandatu, yavuze ko iyo yashwanye n'umugabo we bituma atabona amashereka.
Ati 'Iyo nashwanye n'umugabo wanjye amashereka ntabwo aza neza, ikindi iyo mfite ibibazo byinshi ndi gutekerezaho nabwo biragorana. Konsa bisaba kuba umeze neza mu mutwe.''
Iradukunda Jacqueline usanzwe ari umurezi ku Rwunge rw'Amashuri rwa Matimba unafite umwana yonsa, yavuze ko ku kigo akoreramo bamworohereza konsa umwana we kuko babashyiriyeho icyumba bonkerezamo bikabafasha gukora akazi neza.
Umukobwa w'imyaka 19 wabyaye yiga mu mashuri yisumbuye afite imyaka 16, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye ari muto, ababyeyi be ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo bakamworohereza kujya konsa akagaruka mu ishuri. Yagaragaje ko byatumye akomeza kwiga ndetse n'umwana we agakura neza.
Ati 'Konsa umwana ni byiza bituma umwana akura neza, ubu umwana wanjye ameze neza kuko byose ndabifatanya nkiga neza nkanatsinda kandi nkanonsa umwana wanjye neza.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yagaragaje ko iyo ababyeyi bonkeje abana neza binagabanya igwingira, asaba abagabo kudatererana abagore babo mu gihe bonsa.
Ati 'Konsa si inshingano y'umugore gusa ahubwo ni inshingano y'umuryango twese. Bituma turerera u Rwanda tukanarera abayobozi b'ejo hazaza beza.''
MIGEPROF ivuga ko igiye kongera imbaraga mu gusaba ibigo gushyiraho icyumba cy'umubyeyi mu rwego rwo gufasha abakozi kubona aho bakonkereza abana babo, ibituma abana bonswa inshuro zagenwe ku munsi.



