U Bubiligi: Abanyarwanda bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cy'Umuganura i Bruges (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, gitangizwa no gukora Umuganda mu Mujyi wa Zeebrugge uherereye muri Komini ya Brugge ku nkengero z'Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord).

Mu ijambo rye, Umutangana Yvette utegura iki gikorwa, yashimiye abo bafatanyije, abitabiriye bakazinduka bakabanza gukora Umuganda.

Yagize ati 'Iyo dukora Umuganda hari abibaza impamvu, aha rero nagira ngo mvuge ko ari igikorwa cyerekana abo turi bo, indangagaciro zacu, kwerekana aho dukomoka, kumenyekanisha igihugu cyacu, kandi ko tugira isuku mu ba mbere muri Afurika.'

Umutangana yavuze ko Umuganura wa 2025 udasanzwe kuko wizihijwe mu bihe bitoroshye mu Bubiligi aho ibihugu byombi (u Rwanda n'u Bubiligi) byahagaritse imibanire n'imikoranire muri diporomasi na politiki.

Yakomeje ati 'Ariko kandi turahari nk'Abanyarwanda ngo dukomeze ubumwe bwacu kandi dukomeze tube abambasaderi beza b'u Rwanda mu Bubiligi n'ahandi.'

Umutangana yavuze ko byaba byiza bongeye guhura umwaka utaha ariko noneho 'twesa imihigo y'ibyo twagezeho, bitari kuza gusa gusangira, indyo dukumbuye y'iwacu cyangwa kwambara tukaberwa gusa.'

Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique, mu ijambo rye yagarutse cyane ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

Gakuba yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yibutsa Abanyarwanda ko ubumwe ari ryo shingiro ry'imbaraga zabo.

Ati 'Ni n'umunsi wo kwishimira Imana y'i Rwanda ku musaruro twabonye no gusubiza amaso inyuma tukareba ibitaragenze neza bigakosorwa. Ni umunsi wo gushimira buri Munyarwanda witeje imbere akanagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu muri rusange.'

Yakomeje ati 'Ni cyo gituma nka Diaspora ya hano mu Bubiligi tugomba guhuza imbaraga tutizigamye, dore ko turi mu bihe bidasanzwe kubera ibibazo bya dipolomasi biri hagati y'ibihugu byacu byombi.'

Gakuba yibukije ko mu gihe abo muri Diaspora Nyarwanda badafatanyije ngo batahirije umugozi umwe, batisheje agaciro nta terambere bageraho, yerekana ko bakwiye kwiyubaka.

Yasabye ko uyu munsi Abanyarwanda muri rusange bakangurirwa gukora, agaruka ku mvugo y'abo hambere na n'ubu igenderwaho y'uko umurimo ari isoko y'ubuzima.

Arkomeza ati 'Umuganura utwibutse kwibaza duti 'Ni iki nkorera igihugu?'
Uyu munsi w'Umuganura ntube gusa wo kwishimira ibyo twagezeho, ahubwo twibuke no gusigasira ibyo twagezeho, gusigasira ubumwe mu Muryango Nyarwanda, dukora dushikamye. Tutibagiwe n'Igihugu cyacu mu byo dukora byose.'

Uyu munsi waranzwe kandi n'imikino yahuzaga umuco icishijwe mu ndimi nk'Igifarama n'Ikinyarwanda, aho basomeraga abana inkuru ngufi hagamijwe kubakundisha kumenya indimi zombi mu buryo bujyanye n'umuco.

Oscar Gahutu yatanze ikiganiro cyihariye kigaruka cyane ku mateka y'Umuganura mu Rwanda rwo hambere, kugeza ubwo Abakoloni baje bakabidobya.

Icyakora yerekanye ko ubuyobozi bw'u Rwanda rw'uyu munsi bwongeye kugarura uyu muco ukomeye mu buzima bw'Umunyarwanda, avuga ko ari byo kwishimira no gukomeraho.

Ati 'Inzira iracyari ndende ariko ibyo tugezeho ni ibyo gusigasira no gukomeza cyane tubyigisha urubyiruko rwacu.'

Habayeho kandi n'izindi gahunda zagaragayemo abana bakora imirimo yo mu rugo nko kugosora, gukubura, n'inbindi, ngo bajye bamenya uko ibyo byose bikorwa cyangwa byakorwaga.

Muri iki gikorwa kandi abana bahawe amata, abantu basangira amafunguro yateguwe mu buryo bwa Kinyarwanda, ndetse barabyina banasabana mu buryo bwa Kinyarwanda

Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura yagarutse cyane ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Umuganura, isoko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'
Umutangana Yvette utegura Umuganura muri Bruges, aha ikaze abitabitiye baturutse mu mpande zitandukanye zo mu Bubiligi
Oscar Gahutu yatanze ikiganiro cyihariye kigaruka cyane ku mateka y'Umuganura mu Rwanda rwo hambere
Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Umuganura i Bruges cyayobowe mu Gifaransa no mu Kinyarwanda
Abana baganirijwe mu Gifaransa no mu Kinyarwanda babwirwa inkuru ngufi zishingiye ku muco
Mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura i Bruges mu Bubiligi habayeho n'izindi gahunda zagaragayemo abana bakora imirimo yo mu rugo nko kugosora, gukubura, n'ibindi kugira ngo bajye bamenya uko ibyo byose bikorwa cyangwa byakorwaga
Mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura abana bahawe umwanya ukomeye muri iki gikorwa kugira ngo bakure bazi neza indangagaciro z'Umuco Nyarwanda
Mu kwizihiza Umunsi w'Umuganura, Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Bubiligi n'abandi batuye mu nkengero zaho, bari bateguye ibyo kwakiriza abashyitsi ibyateguwe Kinyarwanda
Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique, na Umutangana Yvette utegura Umuganura muri Bruges mu bitabiriye Umunsi w'Umuganura
Umunsi w'Umugabura waranzwe n'ubusabane

<doc867536|center><doc867537|center><doc867538|center><doc867539|center><doc867539|center><doc867540|center>

Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Umuganura, abana bahawe amata

Amafoto agaragaza igikorwa cy'Umuganda mu Mujyi wa Zeebrugge uherereye muri Komini ya Brugge ku nkengero z'Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord)

Umujyi wa Bruges uhereye ku nkengero z'inyanja ya Ruguru, ni umwe mu mijyi isurwa cyane muri aka Karere

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyarwanda-bahuriye-mu-gikorwa-ngarukamwaka-cy-umuganura-i-bruges

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)