Yabigarutseho mu kiganiro cyabaye mu cyiswe 'Beyond the Stage: A Creative Café', cyateguwe na SEEV Africa ku bufatanye na MTN Rwanda, Intore Entertainment na KONTENT.
Iki gikorwa cyabereye muri VIP Lounge ya Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025, cyari cyatumiwemo abantu batandukanye barimo abahanga mu bijyanye n'imyuga n'ubucuruzi bushingiye ku buhanzi, abahagarariye inzego za leta n'abafatanyabikorwa mu iterambere.
Harimo kandi abahanzi n'abakora ibijyanye n'ibihangano biva mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'Iburasirazuba, bari i Kigali mu Iserukiramuco Giants of Africa.
Muri iki kiganiro cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa KONTENT, Mary Maina, DJ Etania yavuze ko muri Uganda aho akomoka afite gahunda yatangije yo kwereka abakobwa bakiri bato, ko badakwiriye gutegera amaboko abagabo gusa.
Ati 'Muri Uganda icyo nakoze, mfite gahunda yo kwereka abakobwa cyane cyane abakiri bato, abakobwa beza, ko batagomba kwishingikiriza ku kubonera ubuzima bwabo ku bagabo. Ntabwo ukwiriye guhora utekereza ngo umugabo azakora iki, abagabo bazakora ibi, umugabo agiye kundengera. Mukwiriye kubihagarika.'
Yakomeje avuga ko icyo akunze kubwira abakobwa, ari ukubashishikariza gukura amaboko mu mufuka bagakoresha imbaraga zabo zose.
Ati 'Ugomba gukura amaboko mu mufuka ugakora. Ntabwo ukwiriye kuba uri mu rugo utekereza ko umugabo agiye kurengera ubuzima bwawe. Rero njye nshaka kwereka abantu ko n'abagore cyangwa abakobwa badakwiriye kwicara ngo bavuge ngo kubera ko ndi igitsinagoreâ¦usanga kubera iyo mpamvu mu ruganda rw'imyidagaduro ari abagabo biganje cyane. Nitwe dukwiriye gufata iya mbere tugashaka uko abagore nabo bagira umubare munini muri uru ruganda.'
Yavuze ko ab'igitsinagore badakwiriye kuvuga ko bakomoka mu miryango itishoboye ahubwo bakwiriye kumva ko bazatuma abazabakomokaho babaho mu buzima butandukanye n'ubwo bakuriyemo.
Uyu mukobwa w'imyaka 24, yavuze ko na we akomoka mu muryango utifashije ndetse umubyeyi we kubera uburwayi bukomeye yagize, yageze aho akumva ko byarangiye.
Umuyobozi Mukuru wa SEEV Africa yateguye iki gikorwa, Paul Atwine, yavuze ko urubuga nk'uru ari ingenzi mu guteza imbere imikoranire hagati y'abahanzi n'imiryango y'ubucuruzi cyangwa iyita ku iterambere.
Ati 'Umusaruro wifuzwa cyane ni uko abahanzi bo mu Rwanda bashobora guhuza no kwigira ku bahanzi mpuzamahanga basura igihugu, kumenya imikorere myiza y'ubucuruzi ndetse n'amasomo y'ubuzima bashobora gukoresha.'
Byari ku nshuro ya kabiri igikorwa nk'iki kibaye, nyuma y'icyabereye muri Norrsken Kigali mu Ukuboza 2024 cyarimo abahanzi b'Abanya-Nigeria Ruger na Victony.








