Aba bose bafunzwe by'agateganyo n'Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n'ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege kuri konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
RDF yatangaje ko 'nk'uko biteganywa n'Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n'abasirikare bakurikiranwa n'Ubutabera bakaburanishwa n'Inkiko za gisirikare.'
Nubwo RDF itatangaje amazina y'abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y'iminsi bivugwa ko hari abafunzwe barimo abanyamakuru n'abandi bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yafunze-aba-ofisiye-babiri-n-abasivile-20
Ahaaa gusubiranamo.com
ReplyDelete