Yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2025, ubwo yagezaga kuri Sena y'u Rwanda itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasezerano arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by'ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n'ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry'impunzi.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa bishingiye ku kuba impande zombi zarayashyizeho umukono, ariko ko hari impungenge u Rwanda rufite rwanagaragarije umuhuza.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari impamvu eshatu z'ingenzi u Rwanda rushingiraho rugira impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.
Impamvu ya mbere Amb. Nduhungirehe yagaragarije Abasenateri ni uko atari ubwa mbere u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano kandi ntiyubahirizwe uko impande zombi zabyemeranyijweho.
Ati 'Hari amasezerano menshi yashyizweho umukono na Leta ya RDC, dufashe nk'imyaka 25 gusa hari amasezerano arenga 10 yashyizweho umukono na Leta ya RDC ariko akaba adashyirwa mu bikorwa kandi amenshi muri yo avuga ku kurandura uyu mutwe wa FDLR no gukemura ikibazo cy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa muri RDC.'
Impamvu ya kabiri yagaragaje ni uko umwuka mwiza ugaragara mu bihe by'ibiganiro usanga binyuranye n'ibikorwa muri RDC.
Ati 'Twabibwiye umuhuza ko Guverinoma ya RDC iri kugura izindi ntwaro zirimo na drone, abandi bacanshuro baturutse muri Colombia, baje gusimbura ba bandi bo muri Romania ndetse na FARDC ikaba yarongeye gushyira abasirikare benshi hafi y'ibice bigenzurwa na M23.'
Indi mpamvu ya gatatu yagaragaje ni ukuba abayobozi mu nzego zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamara gushyira umukono ku masezerano bagatangira kugoreka imvugo, bagatangaza ibihabanye n'ibikubiye mu masezerano.
Yavuze ko ibyo atari ubwa mbere bibayeho kuko no mu 2024, Ubwo Minisitiri Lutundula yari mu biganiro na Dr. Vincent Biruta byari byabereye i Luanda, yari yemeje ko agiye gutanga gahunda ihamye yo kurandura umutwe wa FDLR ariko yagera muri RDC akavuga ko uwo mutwe batawuzi.
Ati 'Byaranakomeje ngira ngo muribuka ejo bundi ku ya 16 Nyakanga Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, yari yatanze ikiganiro cyiza, kigamije amahoro asaba n'Inteko z'ibihugu byombi gushyigikira ayo masezerano y'amahoro ariko mwaramubonye ejo bundi i Geneve yavuze ijambo rikarishye, adushinja ibintu byose bishoboka, akaba abisubije inyuma."
Abahuza bashobora gushyira RDC ku gitsure?
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko izi mpungenge zose zeretswe abahuza ko bagomba gusaba ko RDC igashyira mu bikorwa ayo masezerano, yemeza ko aramutse adashyizwe mu bikorwa byaba bibabaje ariko igihugu cyakomeza kwirinda.
Ati 'Nadashyirwa mu bikorwa bizaba bibabaje ariko kubyerekeye umutekano u Rwanda ruzakomeza rwirinde, ingamba z'ubwirinzi zizagumaho kugeza igihe ashyiriwe mu bikorwa.'
Yavuze ko ubwinshi bw'abahuza bushobora kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano no kuba abahuza bakumvisha RDC ko ikwiye kubona ko gukemura impamvu muzi y'icyo kibazo ari izingiro rya byose.
Ati "Igishya muri aya masezerano ni uko harimo abahuza benshi, harimo n'abatari bari mu masezerano yagiye asinywa, harimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo ya AU. Twizeye ko ubwo bwinshi bw'abahuza kandi bamwe bafite ingufu zisumbuye kurusha abari bahari mu bihe bishize, ko wenda bizatanga umusaruro mu gushyira mu bikorwa aya masezerano."


