Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 5 Kanama 2025, ubwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC, yagezaga raporo yayo y'isesengura yakoze kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.
Muri ubwo bugenzuzi, PAC yasesenguye raporo zose z'inzego 239 zagenzuwe ku bitabo by'ibaruramari no kubahiriza amategeko. Inzego zagenzuwe zigizwe n'inzego z'ubutegetsi bwite bwa Leta 33, ibigo binini 11, ibigo bikora ubucuruzi 29, Minisiteri 19, imishinga 87, Uturere n'Umujyi wa Kigali.
Mu bibazo byagaragaye muri iryo sesengura harimo n'amafaranga yakoreshejwe n'inzego zinyuranye ariko ntihagaragazwe ibyakozwe n'uburyo yaba yarakoreshejwe.
Ibyo byatumye Komisiyo isaba ko Minisiteri y'Ubutabera yabyinjiramo igasaba Ubushinjacyaha gukurikirana ayo mafaranga ndetse hakaba hagira agaruzwa.
Ni amafaranga yagaragaye mu bigo binyuranye birimo Minisiteri n'ibigo binini bigenerwa ingengo y'imari n'umutungo bya Leta.
Nko muri Minisiteri ya Siporo, hagaragaye 151.913.592 Frw yohererejwe za federasiyo z'imikino zinyuranye ariko ntihagaragazwe imikoreshereze yayo. Hari kandi andi 991.181.282 Frw ataragaragarijwe inyandiko zuzuye z'imikoreshereze yayo.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko mu Kigega cyo gusana Imihanda (RMF), hari arenga miliyoni 425,7 Frw yoherejwe mu turere mu gusana imihanda ariko ntihatangwa raporo y'uburyo yakoreshejwe.
Hari kandi miliyoni 12 Frw yishyuwe ku migano yagombaga guterwa ariko ikaba itaratewe mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yo gusana umuhanda Jombaâ"Shyira.
Andi mafaranga byagaragajwe ko agomba gukurikiranwa ni miliyoni 31,8 Frw yagombaga gufatirwa ku nyemezabuguzi zishyuwe zifite agaciro ka 212,237,562 Frw ariko ntibikorwe.
Mu Karere ka Ruhango ho hari angana na 103.206.365 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arenga ku yari akwiye, kubera kutagirana ibiganiro na we ku biciro mbere yo gutanga isoko, na miliyoni 13,2 yishyuwe ku mirimo itarakozwe mu iyubakwa ry'ikiraro cya Vunga I n'icya Rwamakungu.
Muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda harimo arenga miliyoni 300,7 Frw yatanzwe mu isoko ryo kubaka imiyoboro y'amazi mu mushinga Kigali Logistic Platform (KLP). Yishyuwe ku mirimo y'inyongera, hatavuguruwe amasezerano. Muri iri soko kandi hishyuwe 227.404.983Frw ku bintu byabazwe birenga ku byari bikenewe n'ibyabazwe inshuro zirenze imwe.
Mu Karere ka Musanze ku isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Gakangaga-Munindi, angana na 36.689.073 Frw yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe, angana na miliyari 41,8 Frw yishyurwa ku gusuzuma inyigo yaragombaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo. Hari kandi miliyoni 60,6 Frw yiyongereye bitewe no guhindura ibiciro ku masezerano yamaze gusinywa na miliyoni 81,2 Frw yatanzwe ku mirimo y'inyongera nta bisobanuro.
Inteko yagaragaje ko muri WASAC naho hari amafaranga agomba gukurikiranwa arimo isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Sake, aho amafaranga angana na 430.847.176 Frw yishyuwe ku bintu birenga ibyari bikenewe.
Mu isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Kivu Belt (Phase I), amafaranga angana na 812.873.300 Frw, yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu gihe ku kubaka umuyoboro w'amazi wa Muhazi hishyuwe miliyoni 602,9 Frw hatagaragajwe imirimo yakozwe.
PAC kandi yagaragaje ko mu gihe hatangwaga isoko ryo kuba ibiro by'Akarere ka Burera hishyuwe miliyoni 27,3 Frw ku mirimo itarakozwe na 5.392.270 Frw yishyuwe ku bintu byabazwe mu masezerano inshuro zirenze imwe.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragarijwe ko muri Minisiteri y'Uburezi naho hagomba gutungwamo itoroshi hagakurikiranwa amafaranga yatanzwe muri amwe mu mashuri nderabarezi.
Nko kuri TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, 9.969.088 Frw yishyuwe arenga kuyagombaga kwishyurwa, kubaka TTC Saint Jean Baptiste Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, 16.191.522 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa.
Hari kandi kubaka TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, angana na 15.219.782 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa, kubaka TTC ZAZA mu Karere ka Ngoma, 12.452.446 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa, mu gihe mu kubaka GS Zaza hishyuwe arenga miliyoni 11,04 Frw yarengaga ku yagombaga kwishyurwa.
Ku rundi ruhande mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire RHA, mu isoko ryo kubaka inzu ziciriritse i Bumbogo, hishyuwe miliyoni 102,1 Frw ku bintu birenga ku byakoreshejwe, hari miliyoni 376,5 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arenga ku yo yishyuye ubwishingizi bw'abakozi ku mushinga wo kubaka inzu z'i Gahanga.
Hagaragajwe kandi ko mu isoko ryo gukora inyigo no gukurikirana imirimo y'ubwubatsi ku mishinga y'ubwubatsi iza itunguranye kandi yihutirwa, ryahawe ibigo bitatu ku biciro binyuranye kandi ibisabwa kuri ayo masoko ari bimwe, aho muri bo hari uwahawe isoko ku giciro cya 125.000.000 Frw uwarihawe ku giciro cya 127.000.000 Frw n'undi warihawe ku giciro cya 385.000.000 Frw.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu gukurikirana ayo mafaranga harimo no kuba yagaruzwa ndetse abo bigaragaye ko bagize uruhare muri ayo makosa bakabiryozwa.
Uretse gukurikirana no kugaruza ayo mafaranga, izindi nzego zagaragayemo amakosa n'ibindi bibazo bidashingiye ku mafaranga zasabwe kubikosora mu buryo bwihutirwa.

