RDF ni abavandimwe bacu by'amaraso - Gen Muhoozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Ni ubutumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025.

Ati 'Ingabo z'u Rwanda ni abavandimwe bacu by'amaraso bakaba n'abantu dufitanye isano. Duhora turi kumwe. Amakipe yacu y'umupira w'amaguru azahura vuba i Musanze mu mukino wo kwishyura.'

Ingabo z'ibihugu byombi zaherukaga guhurira mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, muri Gicurasi 2025. Icyo igihe byarangiye Ingabo za Uganda zitsinze RDF penaliti 4-3.

Umubano w'Ingabo zombi kandi waranzwe no kugenderanirana kw'Abagaba bakuru. Muri Werurwe 2025 Gen Muhoozi yasuye u Rwanda, uruzinduko rwakurikiwe n'urwa mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda ari abavandimwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-ni-abavandimwe-bacu-by-amaraso-gen-muhoozi

Post a Comment

1Comments

  1. yanavuze ko beyonce ari umjugore we hhhhhhh

    ReplyDelete
Post a Comment