Abana bangana na 10% bavuka buri mwaka ntibandikwa mu irangamimerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yatangiwe mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, ku wa 12 Kanama 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere, binakurikizwa n'icyumweru cyo kwita kuri serivisi z'irangamimerere.

Ibibazo byo kutandikisha abana mu irangamimerere uretse kugora igenamigambi, binatuma iyo bakuze bagorwa no kubona serivisi bakeneye uko bikwiriye.

Iyo utembereye hirya no hino, ubona abantu bafite ibibazo by'irangamimere birimo abana batanditse ku babyeyi babo, abavuga ko bashyingiranwe ariko bitanditse n'ibindi byinshi.

Nko ku Biro by'Umurenge wa Muganza usanga umurongo muremure w'abafite ibibazo byo kutagaragara muri sisitemu y'ikoranabuhanga, nyamara bageze igihe cyo gufata indangamuntu, abafite imyirondoro yanditse nabi n'ibindi.

Mukantagara Eugénie wo mu Mudugudu wa Murambya, Akagari ka Uwacyiza yagize ati 'Umwana wanjye yagiye kwifotoza ngo afate indangamuntu, aribura none naje kumwandikisha kugira ngo azabashe kwifotoza. Nari nsanzwe nzi ko yanditswe, ariko natunguwe no kuba yaribuze.'

Umukozi Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko ibibazo by'irangamimerere bahora bakira, birimo iby'ingimbi n'abangavu baza kwifotoza ngo bafate indangamuntu bakibura ku rutonde.

Harimo kandi abifotoje amafoto mabi ku ndangamuntu, indangamuntu zanditsweho amakosa n'ibindi bibazo bitandukanye, asaba abaturage kujya bihutira kubikosoza bidatinze.

Umukozi wa NISR, ushinzwe irangamimerere, Nshimiyimana Patrick, yavuze ko uretse abo 10% batandikwa buri mwaka, abaturage bangana na 54% by'abapfa buri mwaka na bo bataba bandikujwe mu bitabo.

Ati 'Tekereza 10% by'abana bavuka iyo batanditswe nko mu myaka itanu ikurikiranye, ni benshi. Urumva ko buri mwaka abatandikwa ni ibihumbi birenga 30 batambuka buri mwaka batanditswe, kongeraho 54% bya bariya bapfa, bose ni abantu benshi.'

Nshyimiyimana abona kutandikuza uwapfuye mu irangamimere ahanini biterwa n'umuco wo kwihutira gushyingura no gutangira ikiriyo hakirengangizwa ko bafite n'inshingano zo kwandikuza uwapfuye.

Akomeza avuga ko ibyo bigira ingaruka, yaba ku igenamigambi rikorwa na leta, ku muryango wa w'uwapfuye nko mu gihe cyo kuzungura ndetse no gutuma hatamenyekana icyaba cyihishe inyuma y'imfu z'abo bantu.

Ati 'Bituma tumenya icyateye izo mpfu, ari na zo zigenderwaho hashyirwaho politiki n'ingamba z'ubuzima zishobora guhangana n'urwo rupfu. Ayo makuru rero iyo tutayabonye ntitumenye n'icyihishe inyuma y'urupfu rwabo. Rero urumva bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, ku muryango aturukamo, mu ibarurishamibare, mu igenamigambi rya leta, ku buryo numva ko ari ikintu abantu bari bakwiye kwitaho.'

Nshimiyimana atanga icyizere ko mu minsi ya vuba hagiye kujyaho gahunda yo kujya kwandikuza abapfuye, bikorewe aho, abandi bakabandikuriza ku mudugudu bari batuyemo, mu rwego rwo koroshya serivisi.

Ni gahunda izaba ije isanga indi nshya yo kwandikishiriza abana aho bavukiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange yagaragaje ko igisubizo kirambye ku bibazo by'irangamimerere kiri mu kuba ibitabo byose by'irangamimerere ubu biri mu ikoranabunga aho bitazongera kujya bitakara.

Yavuze ko ubu serivisi z'irangamimerere zegerejwe abaturage mu kubarinda gukora ingendo ndende bajya kuzisaba.

Ati 'Ubu abavukira n'abapfira kwa muganga bandikirwa abandi bakandukurirwa kwa muganga. Abana bavukiye cyangwa abantu bapfiriye ahatari kwa muganga bandikirwa ku kagari kandi iyo serivise ntiyishyuzwa. Serivisi zose z'irangamimerere zinatangirwa ku Murenge no muri za ambasade ku Banyarwanda baba mu bindi bihugu, kugira ngo birusheho koroha.'

Minisitiri Kayisire Marie Solange yagaragaje ko ibitabo by'irangamimerere ubu byose byashyizwe ku ikoranabuhanga
Mu Rwanda hizihijwe Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere
Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe ishimwe ry'uko kahize utundi turere mu gutanga serivise z'irangamimerere ku manota 96.2%
Abaturage b'i Nyaruguru bahize abandi mu kwitabira serivise z'irangamimerere bashimiwe
Ku Munsi Nyafurika w'Irangamimerere imiryango itandukanye yasezeranye byemewe n'amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bangana-na-10-bavuka-buri-mwaka-ntibandikwa-mu-irangamimerere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)