Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Abadepite baturutse muri Amerika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabakiriye kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Kanama 2025, aho baganiriye ku buryo bwo kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z'ingenzi zirimo umutekano mu karere, uburezi n'ubuzima.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Donald Trump, zimaze igihe zigaragaza umuhate mu gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, aho iki gihugu cyabaye umuhuza ndetse ibi bihugu byombi bikagera ku gusinya amasezerano y'amahoro, biyobowe na Trump.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, impande zombi ziyemeza gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze iminsi uzirangwamo, kandi zigafatanya mu guteza imbere ubukungu.

Icyo gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier wari witabiriye icyo gikorwa yahuriyemo na Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko Amerika ikwiye gukomeza kuba hafi impande zombi kuko habayeho gusinya, igikurikiyeho ari ishyirwa mu bikorwa ry'ibyashyizweho umukono.

Ati 'Kugira ngo ubu bufatanye mu bukungu bugerweho, Amerika ikeneye gukomeza guherekeza impande zombi kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo twasinye kuko mu bihe byashize twasinye amasezerano menshi atarubahirijwe ariko twizeye ko hamwe n'ubuyobozi bwawe, n'ubuyobozi bwa Amerika tuzagera kuri iyi ntego.'

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Abadepite baturutse mu Nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Kagame n'itsinda ry'aba badepite ba Amerika baganiriye kungingo zirimoumutekano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abadepite-baturutse-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)