Ni icyemezo yahawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, kigaragaza ko BK iri ku gipimo mpuzamahanga cyizewe mu kurinda amakuru y'abakiliya bakoresha amakarita.
Iyi ntambwe ikomeye ishimangira ko BK ari yo Banki yonyine mu Rwanda iri ku rutonde rwa 'Visa Global Registry' nk'umufatanyabikorwa w'indashyikirwa, ufite iki cyemezo gihabwa ibigo by'imari byujuje ibisabwa mu bijyanye n'umutekano n'ubunyamwuga.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko abakiliya bakwiye gucungirwa umutekano w'ibyabo ku rwego rwo hejuru kandi ko iyo ntambwe bateye ibishimangira.
Yagize ati 'Abakiliya bacu bakwiye umutekano uri ku rwego rwo hejuru igihe cyose bakoresha amakarita yabo, kandi iyi ntambwe ni igihamya cy'iyo ntego twiyemeje. Waba uri guhererekanya imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga dushaka ko wumva ufite icyizere n'umutekano mu gikorwa cyose ukorera kuri BK.'
Kuba BK yahawe iki cyemezo cya PCI DSS, byongeye kwemeza ko ari umufatanyabikorwa wizewe mu gutanga serivisi z'imari zizewe, zigezweho kandi zishingiye ku nyungu z'umukiliya.
BK igaragaza ko ibyo bivuze umutekano usesuye, mu gihe umukiliya wa BK yishyura, agura ikintu kuri internet, cyangwa akura amafaranga kuri ATM, kuko ashobora kwizera ko amafaranga ye n'amakuru ye bwite arinzwe ku kigero cyizewe.
Amakuru y'ibanga ajyanye n'amakarita arindwa mu buryo bukomeye muri sisitemu za BK, bikagabanya ibyago byo kwibwa cyangwa gukoreshwa nabi.
Banki ya Kigali ni yo banki nini y'ubucuruzi mu Rwanda, yashinzwe mu mwaka wa 1966 ikaba ifite abakiliya barenga miliyoni 1.
BK yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye birimo 'Best Bank in Rwanda' yahawe na Euromoney Awards for Excellence' (2021, 2024, 2025) na 'Global Finance Magazine', aho yegukanye iki gihembo ku nshuro ya 5 mu mwaka wa 2025.
