Yasuye izi nganda ku wa 14 Kanama 2025 nyuma yo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15.
Ni inganda zose ubona zifite aho zikorera hagutse cyane kandi zikoresha abakozi benshi.
Abayobozi b'inganda bamusobanuriye birambuye imikorere yazo n'imbogamizi bagihura na zo zituma zitabona umusaruro zatangiye ziteze.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry'Inganda n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Christian Twahirwa, yabwiye IGIHE ko icyanya cy'inganda cya Musanze cyahariwe inganda nini.
Ati 'Iki cyanya cy'inganda cyahariwe inganda nini. Twakoze ibyiciro twerekana inganda zishobora kubana zidatezanyije ibibazo.'
Icyanya cy'inganda cya Musanze kirimo urukora imyenda rukoresha abakozi 1200, rugakora imyenda ikoze mu makoboyi ibihumbi 150 ku kwezi.
Twahirwa ati 'Rwatangiye kubakwa mu 2023, rutangira gukora mu Ugushyingo 2024. Imyenda ingana na 75% bari ku isoko ry'u Rwanda, 30% bari ku isoko ryo hanze.
Uru ruganda rukoresha abakozi 1200.
Ati 'Abo bakozi 1200 barabahuguye ku buryo ubu dufite abantu 1200 bahuguwe ariko hari n'igitekerezo cy'uko abo bantu bakwiyongera, kandi abo bakozi bose batanga imisoro itandukanye.'
Uruganda rwa A-One Iron and steel Ltd ruteganya kuzakorerwamo ibyuma, ruteganya kuzatangira rukoresha abakozi 1000 na ho abandi 2500 bakazabona imirimo ishamikiye ku bikorwa byabo.
Uru ruzaba rukora ibyuma byoherezwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Congo, Tanzania, Sudani y'Epfo n'ibindi.
Hari kandi uruganda rukora sima rwa Prime Cement rwaguzwe na Cimerwa muri Nyakanga 2024.
Prime Cement yaguzwe ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumi 600 za sima ku mwaka.
Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy'imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, biyemeza guhaza sima ku isoko ry'u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n'Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.
CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n'ibyumba by'amashuri birenga 2000.



















Amafoto: Kasiro Claude