Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 6,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amafaranga iki kigo cyinjije mbere yo kwishyura imigabane, imisoro, itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari n'itakazagaciro k'imitungo ya MTN Rwanda (EBITDA) yageze kuri miliyari 56,1 Frw.

Iki kigo kandi cyazamuye inyungu kibona ugereranyije n'ayo cyinjije, aho iki kigero cyazamutseho 9,1% kigera kuri 40,4%. Ibi byerekana ko uretse kuzamura inyungu, MTN Rwandacell Plc yanagize uruhare mu gukoresha amafaranga neza, akabyara umusaruro ushimishije.

Muri rusange, abakoresha serivisi zo guhamagarana za MTN Rwandacell Plc barazamutse bagera kuri miliyoni 7,8, izamuka rya 3,5% ugereranyije n'igihe nk'icyo umwaka ushize. Abakoresha Mobile Money nabo bazamutseho 9,1% bagera kuri miliyoni 6,56.

Abacuruzi bakoresha MoMo Money biyongereyeho 29,7%, bagera ku bihumbi 572, agaciro k'amafaranga yahererekanyijwe nako karazamuka, kagera kuri miliyari ibihumbi 21,9 Frw mu gihe inshuro zahererekanyijwe amafaranga ari miliyari 1,4.

Abakoresha internet ya MTN Rwandacell Plc nabo biyongereyeho 13,1% bagera kuri miliyoni 2,4. Ibi byanajyanye n'uko iki kigo cyatangiye gutanga internet ya 5G.

Inyungu yaturutse mu gucuruza internet yiyongereyeho 10,1%, igera kuri miliyari 23,3 Frw.

Amafaranga yinjiye akomoka kuri serivisi za Mobile Money yageze kuri miliyari 68,6 Frw, izamuka rya 29,1%, izamuka rishimishije, ryagizwemo uruhare n'ubwiyongere bw'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga muri serivisi zirimo kwishyurana. Serivisi nk'Ikarita ya MoMo virtual na Kwance zagize uruhare rufatika mu kuzamura iyi nyungu.

Abakozi b'iki kigo kandi bagize uruhare mu bikorwa by'ubukorerabushake, abajyanama b'ubuzima 100 bahabwa telefoni zigezweho, imiryango 100 ihabwa ibikoresho by'imirasire y'izuba mu gihe abantu barenga 300 bahawe amahugurwa ku bumenyi mu by'ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri MTN Rwandacell Plc, Dunstan Ayodele Stober, yavuze ko "twishimiye inyungu twabonye."

Yongeyeho ko bizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza cy'umwaka, ati "Twizeye kuzagira igice cya kabiri cyiza."

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Ali Monzer, yavuze ko "Intego yacu irazwi, ni ishoramari ryagutse mu bikorwaremezo, gushyira mu bikorwa gahunda yacu mu buryo bukwiriye ndetse no gushyira abakiliya bacu imbere muri byose."

Inyungu ya MTN Rwanda yageze kuri miliyari 6,3 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-ya-mtn-rwanda-yageze-kuri-miliyari-6-3-frw-mu-mezi-atandatu-ya-mbere-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)