Ibi yabitangarije mu Karere ka Musanze, kuri Sitade Ubworoherane ahabereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Umuganura wa 2025.
Ni umunsi waranzwe n'imurika ry'ibikorwa bitandukanye bibyara umusaruro, herekanwa umusaruro mu bikorwa birimo inganda, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagaragaje ko abatuye aka Karere bageze kuri byinshi birimo hoteli 44, ubwiyongere bw'umusaruro w'inganda, ubuhinzi n'ibindi.
Tuyishime King Evariste ni umwe mu rubyiruko rwashinze ikigo kitwa Nzerwa Bambou Product Ltd aho yasangije abitabiriye ibi birori bimwe mu byo yagezeho, dore ko atunganya ibikoresho bitandukanye mu mugano, birimo intebe n'ibindi.
Ati "Dukora intebe, utubati, ameza, imitako n'ibindi mu migano bakabikunda, ndetse byabaye umuco ko ubukwe budakoreshejwe umugano butaba buryoheye ijisho."
Tuyishime watangiranye abakozi bane gusa, nyuma yo gufashwa muri gahunda ya Youth Connekt, yahise azamura umubare wabo, ubu bamaze kuba 10.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Umuganura atari ugusangira gusa, ahubwo ari igihe cyo gutekereza no gukora igenamigambi rihamye.
Ati "Umuganura si ugusangira gusa, ahubwo ni igikorwa cy'umwaka wose. Ni igihe cyo gukora ingengo y'imari, gutegura ibikorwa no guhiga ibizakorwa, noneho hakazamo no kwishimira ibyagezweho.'
Yanagaragaje kandi Umuganura nk'umurunga uhuza Abanyarwanda. Ati "Umuganura ni urufunguzo rw'ubumwe bw'Abanyarwanda gusa, ni uguhamya ko twese duturuka ku muzi umwe no kwemera indangagaciro dusangiye zo gukunda umurimo kuko nta wuganura ibyo atakoze, gukunda igihugu, kwigira n'ubudaheranwa."
Umuganura w'uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umuganura, Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira."








