Rigamije kunoza uburyo bwari busanzwe mu kugenzura ubwishingizi bw'ibinyabiziga byambukiranya imipaka muri gahunda y'imigenderanire n'imihahirane nk'impamvu nyamukuru COMESA yagiyeho.
Comesa Yellow Card ni ubwishingizi bw'ibinyabiziga bukoreshwa mu bihugu 13 byose bihuriye muri uyu muryango ari byo, u Burundi, Djibouti, RDC , Eritrea, Ethiopia, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe n'u Rwanda.
Nk'uko bisanzwe, buri mushoferi w'imodoka aba afite ubwishingizi, ariko ikibazo kibaho ni uko aba abufite mu gihugu cye, bugatakaza agaciro mu kindi gihugu. Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Comesa Yellow Card.
Ubukoresha abasha kugenda mu bihugu byose bihuriye ku gukoresha Comesa Yellow Card, kandi adasabwe kugura ubundi bwishingizi. Iyo agize ikintu cy'abandi yangiza mu kindi gihugu, byishyurwa n'abahagarariye Comesa Yellow Card muri icyo gihugu nta nkomyi.
Kwishyurwa bikorwa n'ikigo cy'ubwishingizi gihagarariye Comesa Yellow Card muri bya bihugu bigize Comesa.
Mu Rwanda, icyo kigo ni Sonarwa General.
Mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano wa Comesa Yellow Card, hatangijwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.
Ku wa 30 Nyakanga 2025, nibwo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Sonarwa General ihagarariye Comesa Yellow Card mu Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura ko ibinyabiziga byo muri uyu muryango bifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge, ni ukuvuga ngo butarengeje igihe n'ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Kamanzi Charlotte, yavuze ko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwafunguwe, bugiye kujya bwifashishwa mu kumenya neza uko imodoka zaje mu Rwanda zifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge.
Ati 'Bazajya bakoresha telefoni kandi ntabwo ari ngombwa ko umuntu aba afite interineti kubera ko bazajya bakanda *801*50# bakurikize amabwiriza, kugeza babonye ko ubwishingizi imodoka igaragaza ari bwo bwujuje ibisabwa.'
Umuyobozi Mukuru w'Akanama k'Ibiro by'Ubunyamabanga bwa Comesa, yavuze ko ikoranabuhanga rije ari igisubizo cyiza mu kugenzura ko ubwishingizi bw'ibinyabiziga byo muri uyu muryango byujuje ibisabwa.
Ati 'Bizadufasha gusuzuma niba icyangombwa gifite agaciro bituma wumva utekanye. Uba uzi ko ufite ubwishingizi bityo ubaye ukoze impanuka, ushobora kwishyurwa."
Yakomeje avuga ko akandi kamaro nyamukuru k'iri koranabuhanga ari ukugabanya ibyangombwa by'ibihimbano byakunze kugaragara.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Hategekimana Ntawebasa Doreen, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha no gukomeza ubuhahirane n'imikoranire hagati y'ibihugu byo muri Comesa.
Mu myaka 50 ishize, Ikigo cy'Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, kimaze kuba kuba umufatanyabikorwa wizewe no kuba indashyikirwa mu mitangire ya serivisi.
Comesa ni Umuryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo watangiye mu 1994 gusa u Rwanda rwawugiyemo mu 2004.
Ibihugu biwurimo ni u Burundi, u Rwanda, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Seychelles, Sudani, Eswatini, Uganda, Zambia na Zimbabwe.






