Kayonza: BPR Bank Rwanda yafashije abaturage b'aho yatangiriye, ishami ryaho irihindura inzu y'ubudozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, ubwo BPR Bank Rwanda yifatanyaga n'abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira ari naho iyi banki yavukiye mu kwizihiza imyaka 50 imaze.

Mu kwitura aba baturage, BPR Bank Rwanda PLC yafashe inzu yatangirijwemo bwa mbere ishyiramo ihuriro ry'abadozi ba Ruramira, inabatera inkunga y'imashini 20 zidoda kugira ngo zibafashe mu kwiteza imbere.

Nsengiyumva Ludoviko w'imyaka 79 wafunguye konti bwa mbere muri BPR Bank Rwanda, yavuze ko hari amafaranga yahiriye mu nzu ye ubwo yabaga muri Nyakatsi biramubabaza cyane, ubwo banki yahazaga rero ngo yahise aba uwa mbere mu gufunguzamo konti kugira ngo amafaranga ye abone aho ayabika hizewe.

Yavuze ko iyi banki ikimara gufungurwa yabafashije gutera imbere, ibarinda kwangiza amafaranga ku buryo muri iki gihe bishimira iterambere bagezeho babikesha BPR Bank Rwanda PLC.

Kantarama Aulerie wavuze mu izina ry'abandi badozi basaga 80, yashimiye BPR Bank Rwanda ku nkunga babateye zirimo imashini 16 zidoda, izifuma, izisirifiya n'izindi zishyira ubwiza ku myenda, yizeza iyi banki ko bazazikoresha neza bakiteza imbere.

Ati 'Tuzazibyaza umusaruro tuzamure imibereho yacu, iy'Akarere n'igihugu muri rusange. Hari abana babyaye imburagihe, bazatugana tubafashe tubigishe batere imbere. Natwe mbere twagiraga ibibazo byo kubura aho dukorera, aho tusirifiza imyenda ariko ubu tugiye kujya tubikorera hano dutere imbere.''

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko bagarutse ku ishami rya mbere rya BPR Bank mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 iyi banki imaze. Yavuze ko bifuje gufasha ishyirahamwe rikora ubudozi mu rwego rwo kurizamurira imibereho.

Ati 'Twabahaye inzu yo gukoreramo, twabahaye imashini 20, tuzajya tunabaha ubumenyi mu kuyobora ishyirahamwe no mu gukora birushijeho kugira ngo biyongere ingufu n'ubumenyi ku buzima bwabo.''

Mutesi yavuze ko banatanze amabati 3000 kugira ngo Akarere kazayakoreshe mu kubakira imiryango itishoboye. Yijeje ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza ko bazakomeza gukorana bya hafi kuko ari igicumbi cya BPR Bank Rwanda.

Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, Rubagumya George William, yashimiye abaturage ba Nkamba bashinze ikigo cy'imari cyaje kuvamo BPR Bank Rwanda, abizeza ko inyungu bazakomeza kuzibona nk'abanyamigabane.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye BPR Bank Rwanda ku musanzu wayo mu iterambere ry'abaturage cyane cyane aba Ruramira aho yatangiriye.

Ati 'Twemeranyije ko bakomeza gufatanya natwe nk'inzego zegereye abaturage mu buyobozi ariko noneho nk'abikorera muri aya matsinda y'abaturage kugira ngo ibyo tubona mu buhinzi n'ubworozi bigenda bizamuka mu buryo bw'umusaruro habeho kubyongerera agaciro, tubegereze ibikorwa banki ishoremo imari tubone byinshi bakora.''

BPR Bank Rwanda yatangiriye i Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza mu 1975 ari koperative, yaje kuba Banque Populaire du Rwanda yihuza na KCB Bank Rwanda bihita bihinduka BPR Bank Rwanda.

Inzu ya mbere BPR Bank yakoreyemo, yahawe ihuriro ry'abadozi ba Ruramira
Abayobozi ba BPR Bank Rwanda bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ndetse na Guverineri Rubingisa bafunguye ku mugaragaro inzu izajya ikorerwamo ubudozi
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori
Kantarama Aulerie wavuze mu izina ry'abandi badozi yijeje BPR Bank ko bazakomeza kwigisha n'abandi kugira ngo babageze ku iterambere
Nsengiyumva wafunguye konti muri BPR Bank Rwanda bwa mbere ni umwe mu bigisha abandi kudoda
Abaturage ba Nkamba bishimiye imashini zidoda bahawe
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko bazakomeza guteza imbere agace ka Nkamba nk'igicumbi cy'iyi banki
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bishimira iterambere BPR Bank ikomeje kugeza ku baturage
Shema usanzwe ari umukozi wa BPR Bank Rwanda niwe wari umusangiza w'amagambo
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, Rubagumya George William, yashimiye abaturage ba Nkamba
Inzu BPR Bank yatangiriyemo kuri ubu yashyizwemo ihuriro ry'abadozi ba Ruramira banahabwa ibikoresho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bpr-bank-rwanda-yafashije-abaturage-b-aho-yatangiriye-ishami-ryaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)