Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, ubwo BPR Bank Rwanda yifatanyaga n'abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira ari naho iyi banki yavukiye mu kwizihiza imyaka 50 imaze.
Mu kwitura aba baturage, BPR Bank Rwanda PLC yafashe inzu yatangirijwemo bwa mbere ishyiramo ihuriro ry'abadozi ba Ruramira, inabatera inkunga y'imashini 20 zidoda kugira ngo zibafashe mu kwiteza imbere.
Nsengiyumva Ludoviko w'imyaka 79 wafunguye konti bwa mbere muri BPR Bank Rwanda, yavuze ko hari amafaranga yahiriye mu nzu ye ubwo yabaga muri Nyakatsi biramubabaza cyane, ubwo banki yahazaga rero ngo yahise aba uwa mbere mu gufunguzamo konti kugira ngo amafaranga ye abone aho ayabika hizewe.
Yavuze ko iyi banki ikimara gufungurwa yabafashije gutera imbere, ibarinda kwangiza amafaranga ku buryo muri iki gihe bishimira iterambere bagezeho babikesha BPR Bank Rwanda PLC.
Kantarama Aulerie wavuze mu izina ry'abandi badozi basaga 80, yashimiye BPR Bank Rwanda ku nkunga babateye zirimo imashini 16 zidoda, izifuma, izisirifiya n'izindi zishyira ubwiza ku myenda, yizeza iyi banki ko bazazikoresha neza bakiteza imbere.
Ati 'Tuzazibyaza umusaruro tuzamure imibereho yacu, iy'Akarere n'igihugu muri rusange. Hari abana babyaye imburagihe, bazatugana tubafashe tubigishe batere imbere. Natwe mbere twagiraga ibibazo byo kubura aho dukorera, aho tusirifiza imyenda ariko ubu tugiye kujya tubikorera hano dutere imbere.''
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko bagarutse ku ishami rya mbere rya BPR Bank mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 iyi banki imaze. Yavuze ko bifuje gufasha ishyirahamwe rikora ubudozi mu rwego rwo kurizamurira imibereho.
Ati 'Twabahaye inzu yo gukoreramo, twabahaye imashini 20, tuzajya tunabaha ubumenyi mu kuyobora ishyirahamwe no mu gukora birushijeho kugira ngo biyongere ingufu n'ubumenyi ku buzima bwabo.''
Mutesi yavuze ko banatanze amabati 3000 kugira ngo Akarere kazayakoreshe mu kubakira imiryango itishoboye. Yijeje ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza ko bazakomeza gukorana bya hafi kuko ari igicumbi cya BPR Bank Rwanda.
Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, Rubagumya George William, yashimiye abaturage ba Nkamba bashinze ikigo cy'imari cyaje kuvamo BPR Bank Rwanda, abizeza ko inyungu bazakomeza kuzibona nk'abanyamigabane.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye BPR Bank Rwanda ku musanzu wayo mu iterambere ry'abaturage cyane cyane aba Ruramira aho yatangiriye.
Ati 'Twemeranyije ko bakomeza gufatanya natwe nk'inzego zegereye abaturage mu buyobozi ariko noneho nk'abikorera muri aya matsinda y'abaturage kugira ngo ibyo tubona mu buhinzi n'ubworozi bigenda bizamuka mu buryo bw'umusaruro habeho kubyongerera agaciro, tubegereze ibikorwa banki ishoremo imari tubone byinshi bakora.''
BPR Bank Rwanda yatangiriye i Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza mu 1975 ari koperative, yaje kuba Banque Populaire du Rwanda yihuza na KCB Bank Rwanda bihita bihinduka BPR Bank Rwanda.














