Byabereye mu Mudugudu wa Munimba, Akagari ka Rugali ku wa 3 Kanama 2025, ubwo uyu mwana wo mu Kagari ka Nyakabingo yari yagiye gusura bagenzi be.
Saa Cyenda z'igicamusi nibwo uyu mwana yarohamye. Amakuru yatanzwe n'umwana boganaga witwa Niyigena Erneste w'imyaka 13.
Inzego z'umutekano zahise zifatanya n'ubuyobozi bw'ibanze gushaka uwo mwana, umurambo we bawubona bukeye bwaho tariki 4 Kamena.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvester yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Macuba na Polisi y'u Rwanda bakoranye inama n'abaturage babasaba kuba hafi y'abana babo muri iki gihe cy'ibiruhuko mu kwirinda impanuka zo mu Kiyaga cya Kivu.
Ati "Turakangurira ababyeyi kwita ku bana muri iki gihe bari mu biruhuko babarinda kujya koga mu Kivu kuko bitera impanuka zitwara ubuzima bw'abana. Abantu bakuru nabo bagirwa inama yo kwirinda kujya mu mazi y'ikiyaga cya Kivu batambaye umwenda ubarinda kurohama".

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umwana-w-imyaka-15-yarohamye-mu-kivu-arapfa