BRALIRWA mu nzira yo guteza imbere ubuhinzi bw'ibinyampeke byifashishwa mu kwenga inzoga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2023, urwego rwo kwenga inzoga ku rwego mpuzamahanga rwagize uruhare mu mirimo ijyanye n'ubuhinzi irenga 6.400.000.

Abahinzi ku ruhando mpuzamahanga bahinga toni z'ibinyampeke bizwi nka 'barley' zibarirwa muri za miliyoni ku mwaka kugira ngo haboneke ibikenerwa bihagije mu kwenga inzoga.

Ibyo bigira ingaruka mu bukungu kandi zikagera mu buryo bugaragara ku muturage wo hasi.

Kuba inzoga zikunze gukorwa hifashishijwe ibikoresho bikomoka imbere mu gihugu, bituma inganda zikora inzoga zishora imari nyinshi mu buhinzi bw'imbere mu gihugu.

Mu Rwanda, BRALIRWA ishyize imbere gahunda yo gukoresha ibikomoka imbere mu gihugu hagamijwe guteza imbere abahinzi.

Abahinzi b'Abanyarwanda benshi bamaze kwitabira iyo gahunda, aho bahabwa imbuto z'indobanure, ubujyanama mu buhinzi n'ibikoresho bigezweho bibafasha mu kongera umusaruro no kuzamura imibereho yabo.

Ubu bufatanye burenga gusa ku kuba uruganda rubona ibyo gukoresha mu kwenga inzoga ahubwo bukanateza imbere agace abahinzi batuyemo.

Guhera mu 2019, BRALIRWA yabaye mu bigo bya mbere byatangije ubuhinzi bw'ubwoko bw'ingano bengamo inzoga 'barley' mu Rwanda aho mbere zakurwaga i Burayi.
Kuri ubu uruganda rufasha amakoperative n'abahinzi bato binyuze mu kubahugura no kubafasha kubona inyongeramusaruro n'ubujyanama mu bijyanye n'ubu buhinzi.

Ibyo bigamije gutuma haboneka umusaruro mwiza mu buryo buhoraho no guteza imbere urwego rw' ubuhinzi binyuze mu guha abahinzi isoko ryizewe nabo bakagira icyo bakuramo.

Umuhinzi wo mu Karere ka Gicumbi, Nkurunziza, yagaragaje ko BRALIRWA Plc yabafashije guteza imbere ubwo buhinzi cyane ko ibagurira umusaruro ku gihe.

Ati 'BRALIRWA yaduhaye ibikoresho bigezweho byadufashije kugabanya umusaruro wangirikaga. Uko batugurira ku gihe byagize uruhare mu iterambere ryacu. Natangiranye na hegitare 10 ariko ubu nishimiye kugera kuri hegitare 50.'

Umuyobozi ushinzwe umusaruro n' ibicuruzwa muri BRALIRWA PLC, Samuel Murumu, yavuze ko uruganda rufite gahunda yo guteza imbere abaturage b'aho rukorera.

Ati 'Twiyemeje gukomeza gukoresha ibikomoka imbere mu gihugu mu buryo burambye, kandi binyuze muri gahunda yacu ya 'Brew a Better World', dufite intego ihamye yo gufasha abaturage bo mu duce dukoreramo.'

Yakomeje agaragaza ko biyemeje gukomeza gukorana n'abahinzi b'Abanyarwanda bya hafi mu rwego rwo kubaka uruhererekane rugamije iterambere ridaheza, rirambye kandi ryubakiwe kuri gahunda y'urwo ruganda y'igihe kirekire.

Uru ruganda rufite gahunda yo kubakira ubushobozi abahinzi bo mu Rwanda ku buryo bazajya babasha kubona toni 7000 za barley na toni 21000 z'ibigori bitarenze mu 2030.

Uretse kuba inzoga zitanga umusanzu ukomeye ku musaruro mbumbe w'igihugu no ku misoro yinjira mu isanduku ya Leta, inzoga zifasha no mu guteza imbere urwego rw'umurimo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, inganda ndetse no kwakira abashyitsi.

Mu rugendo u Rwanda rurimo rugana ku kubaka inganda zirambye, uburyo BRALIRWA ikoramo ni urugero rwiza rugaragaza uko ishoramari ryigenga rishobora guhuza inyungu n'intego z'iterambere rirambye.

BRALIRWA yatangije gahunda yo guhinga ingano zifashishwa mu kwenga inzoga mu Rwanda
BRALIRWA yafashije abahinzi no kubona ibikoresho by'ibanze
Abahinzi bishimira umusaruro babona mu ngano zengwamo inzoga ziri guhingwa mu Rwanda
BRALIRWA yiyemeje guteza imbere ubuhinzi bw'ibinyampeke byifashishwa mu kwenga inzoga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-mu-nzira-yo-guteza-imbere-ubuhinzi-bw-ibinyampeke-byifashishwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)