Iyo RDF iba abicanyi, iba yarabishe - Perezida Kagame avuga ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho ku wa 25 Kanama 2025, mu kiganiro yagejeje ku basirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000 mu Ligo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ni ikiganiro cyagarutse ku mutekano w'igihugu muri rusange, imyitwarire ikwiriye kuranga abari mu nzego z'umutekano z'u Rwanda ndetse n'ibibazo biri mu karere.

Kimwe mu byo Perezida Kagame yakomojeho ni urugamba umutwe wa AFC/M23 umazemo igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko amakuru afite kugeza ubu ashimangira ko ibice bigenzurwa n'uyu mutwe bifite agahenge ugereranyije n'uko byari bimeze mbere.

Ati 'Njya mbaza abantu bambuka bakajya mu Burasirazuba bwa RDC, abantu bavayo batubwira ko ibintu bimeze neza ubu muri za Goma, Rutshuru ukamanuka za Bukavu no mu nkengero z'aho hose. Ubuzima bumeze neza ubu kurusha uko bwari bumeze mbere y'ibi bijya kuba.'

Yakomeje ashimangira ko hari abatemera uku kuri kubera inyungu runaka.

Ati 'Ariko ntabwo ari ko buri wese abibona, ntabwo bivuze ko atari byo, ariko nimujya gukurikirana mukareba neza n'ubu murabibona, abanyamakuru, ibyo bihugu byo hanze bita mpatsibihugu, bagerageza kwerekana ko ibibazo ni AFC/M23 na RDF.'

Perezida Kagame yavuze ko n'iyo RDF iza kuba iri muri RDC, itakwijandika mu bikorwa by'ubwicanyi, kuko iyo aba ari yo mikorere iyiranga, yari guhera ku bacanshuro bahawe inzira n'u Rwanda nyuma yo gutsindwa urugamba i Goma.

Ati 'RDF n'iyo iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora […] Muribuka ariko abantu banyuze hano barimo n'abacanshuro bagaherekezwa, bakabasezera ngo batahe iwabo mu mahoro, ni RDF yabikoze, RDF y'inyicanyi iba yarabishe, niko byagenze se? Hanyuma se ubwo ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa RDC yabihera he?'

Yashimangiye ko abavuga ibyo binyoma birengagiza ubwicanyi bukorwa n'Interahamwe na Wazalendo.

Ati 'Kandi bakabikora ku buryo ari Interahamwe, ari Wazalendo, ari Guverinoma iriho ubu ya RDC, ibyo yakoze bibi bigaragarira buri wese byatumye n'impunzi zivayo zikaza hano abandi bakicwa, n'uyu munsi bakicwa, ibyo ntabwo abantu bajya babivuga. Ntaho njya mbona njye bivugwa cyangwa byandikwa, ariko ubwo bikubwira impamvu.'

'Impamvu ni uko bashaka ko ari ko biboneka. Ikibazo cyose kigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa Congo yose ni u Rwanda, ntabwo ari Interahamwe, ntabwo ari Wazalendo ntabwo ari Guverinoma, ubwo murumva aho baganisha.'

Perezida Kagame yashimangiye ko iyi myitwarire igayitse y'amahanga ku Rwanda ari yo ituma buri Munyarwanda aharanira kwigira, gukora byinshi nubwo amikoro ari make.

Ubutumwa bw'Umukuru w'Igihugu buje nyuma y'aho ibihugu by'amahanga bihaye ishingiro raporo z'imiryango irimo Human Rights Watch zishinja abarwanyi b'umutwe witwaje intwaro wa M23 kwica abasivili 140 muri teritwari ya Rutshuru 'biganjemo Abahutu', 'bifatanyije n'Ingabo z'u Rwanda' muri Nyakanga 2025.

Iyo babidusaba twari kubafasha

Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere y'u Rwanda n'Ingabo zarwo, rutajya rushoza intambara ku bindi bihugu, ahubwo ko rushobora kubifasha kubona umutekano.

Ati 'Ntawe tujya dushozaho intambara keretse uwayidushojeho, niryo hame, niwo muco w'u Rwanda wa RDF. Ahubwo twitabira no gufasha abandi babuze umutekano, iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya nabo, tugakorana nabo kugira ngo nabo bakemure ibibazo byabo, bavuze Mozambique, bavuze Centrafrique, bavuze Sudani y'Epfo.'

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwari rwiteguye no gufasha RDC kugarura umutekano mu burasirazuba, iyo iramuka igaragaje ubushake.

Ati 'Na bariya bo mu Burasirazuba bwa RDC tuba twarabibahaye usibye kutuzanaho ibibazo batubwira ko ari twe tubibatera ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose niyo yari intego yacu igihe cyose, ariko ntabwo ibintu byose bigenda nk'uko umuntu abishaka.'

'Tuzakomeza rero gufatanya n'ababishaka ndetse n'ababidusabye, kuko aho hose navugaga ni abo muri ibyo bihugu bagiye babidusaba, ntabwo twagiyeyo gusa, ntabwo turi abacanshuro, dukora ibintu bizima byubaka. Dukorana n'abandi babishaka ntabwo igisirikare cyacu ari icy'abacanshuro, ni igisirikare cy'u Rwanda kirinda u Rwanda, undi wagisaba ko bafatanya bakirinda nabo, tuba twiteguye.'

Reba ijambo ryose rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimangiye ko iyo RDF iba abicanyi yari guhera ku bacanshuro bavuye muri RDC
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rugomba kwigira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-rdf-iba-abicanyi-iba-yarabishe-perezida-kagame-avuga-ku-bancashuro-bahawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)