Perezida Kagame yavuze ku bakuru b'ibihugu babiri batahiriwe n'umugambi wo kugirira nabi u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame ntiyigeze atangaza amazina y'aba bakuru b'ibihugu, gusa ugendeye ku byo yatangaje ubona ko ari Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Muri Mutarama 2024 ubwo yari i Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw'u Rwanda kwibohora, rugakuraho ubuyobozi buriho.

Ati 'Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y'abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n'abaturage b'u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw'u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.'

Ni amagambo yaje asa n'ayuzuza aya mugenzi we, Tshisekedi wagiye avugira mu ruhame ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

Ku wa 25 Kanama 2025, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagejeje ku basirikare, abapolisi n'abacungagereza barenga 6000, mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, yagarutse ku migambi aba bakuru b'ibihugu byombi bari bafite ku Rwanda.

Ati 'Iyo ubona abantu bajya kuri radiyo, nta soni, nta kwikanga, bakavuga ko bagiye gusenya u Rwanda, bazavanaho ubutegetsi bw'u Rwanda bashyireho ubwo bashatse, bazica aba, bakize abo bashatse, kuri radiyo, abakuru b'ibihugu bakabivuga.'

Perezida Kagame yavuze ko amagambo nk'aya yibutsa ko hari abasha kugenera u Rwanda ibibi, ashimangira ko 'tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumenya igihe abishakiye, ariko wowe ugomba guhora witeguye.'

Yavuze ko aba bakuru b'ibihugu bacuze uyu mugambi baje kubona ko kugirira nabi u Rwanda bitoroshye.

Ati 'Nk'abo basakuje cyane bakavuga ko bagomba kugirira u Rwanda nabi sinabinyura iruhande ariko sindi buvuge byose, niho natangiriye mbashimira (abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda) kubera ko babonye ko kugirira nabi u Rwanda bitoroshye, wenda nibamara kuruhuka bazongera nyuma y'imyaka itanu bagerageze ariko bizaba nka kwa kundi cyangwa birusheho kuba bibi ku bashoje intambara ku Rwanda. Nibyo RDF mbere na mbere ishinzwe, Ingabo z'Igihugu, abashinzwe umutekano bose w'igihugu bafatanyije nibyo dushinzwe.'

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo inzego z'umutekano z'u Rwanda zibashe gusohoza neza aka kazi, hari ibyo zisabwa birimo kumva neza inshingano zifite.

Ati 'Waba ukora wa mwuga uvunanye muri bya bihe bivunanye nk'ibyo nari maze kuvuga, ugakora nk'uwikorera. Ntawe usiganya, wumva ko ari ibyawe, noneho ugafatanya n'undi wumva ko ari ibye, niho Ingabo z'igihugu zihurira, ndetse hamwe n'Abanyarwanda muri rusange mukomokamo.'

Yavuze ko ikindi gifasha ari imyitwarire myiza ari ingenzi, 'noneho muri za nshingano ukaba umuntu wuzuye. Imyitwarire myiza ituma ukora utekereza kuri ya nshingano n'uko ugomba kuyuzuza. Nicyo kintu cya mbere kiza mu bitekerezo byawe.'

Perezida Kagame yasabye abagize inzego z'umutekano z'u Rwanda guhora bari maso

Reba ikiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bagize inzego z'umutekano




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-bakuru-b-ibihugu-babiri-batahiriwe-n-umugambi-wo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)