Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo Mpuzamahanga gitanga amahugurwa ku bijyanye n'Isoko ry'Imari n'Imigabane (CISI) gifite icyicaro mu Bwongereza.
Intego yayo ni ugutanga ubumenyi ku banyamwuga bakorera kuri iri soko, kandi bafite impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga kandi bujuje ibisabwa n'amategeko.
Iyi gahunda ikurikira itangazo rya CMA ryo ku wa 6 Kanama 2025, rigena ibisabwa mu by'impamyabushobozi n'ubushobozi bw'abitabira gukorera ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole yashimangiye ko iterambere ry'ubumenyi ari inkingi y'iterambere ry'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.
Yagize ati 'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda rizazamuka mu buryo bwiza, kandi aya mahugurwa y'abakorera kuri iri soko azatanga umusaruro cyane kuko abahakorera bazaba bizewe n'abashoramari, kandi bakomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry'urwego rw'imari mu Rwanda.'
Umuyobozi ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri CISI, Abbie Cornish, yagize ati 'Aya mahugurwa ni ingenzi cyane ku bakorera kuri iri soko ry'imari mu Rwanda nk'abanyamwuga, kuko bazunguka ubumenyi buhoraho kandi bw'ingenzi mu kurengera abashoramari no kubaka icyizere ku isoko. Abazakurikira aya masomo kandi bazabona amahirwe yo kuba abanyamuryango ba CISI kugira ngo ubumenyi bafite bukomeze buzamuke.'
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda ruri kuba igicumbi cy'ishoramari mpuzamahanga, ndetse no mu gihe abashomari batandukanye, barimo ab'ibigo n'abantu ku giti cyabo, bakangurirwa kugana iri soko ry'imari.
