Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo RDB yashyize hanze itangazo rivuga ko mu bubasha ihabwa n'amategeko ihagaritse uruhushya rwa Kings Bet Ltd yanyuranyije inshuro nyinshi n'ltegeko No. 58/2011 rigenga imikino y'amahirwe mu Rwanda n'amabwiriza y'uru rwego arebana n'iyo mikino.
RDB yagize iti 'Guhera ubu, Kings Bet Ltd isabwe guhagarika ibikorwa byayo bijyanye n'imikino y'amahirwe mu Rwanda. Abantu bose basabwe kutitabira cyangwa ngo bakorane n'iki kigo kugeza iki cyemezo gikuweho.'
'Igikorwa icyo ari cyo cyose bakora nyuma y'igihe iri tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n'ibihano bigenwa n'amategeko birimo no kwamburwa burundu uruhushya rw'ibijyanye no gukora imikino y'amahirwe.'
Uru rwego rukomeza rwibutsa abahawe uruhushya rw'ibikorwa bijyanye n'imikino y'amahirwe kubahiriza ibyiciro rwagenewe gusa. Ibikorwa by'imikino bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibyemewe.
Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n'amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw'ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.
