Ibigo by'ubucuruzi by'abantu ku giti cyabo birenga ibihumbi 73 byanditswe mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ibyo bigo, RDB yagaragaje ko 54% ari ibyashinzwe n'ab'igitsina gore, ibishimangira uburyo bakomeje kwitinyuka no mu rwego rw'ishoramari.

RDB yerekana ko muri ibyo bigo byanditswe iby'Abanyarwanda bingana na 22.736 aho iby'ab'igitsina gore bigera kuri 33%.

Ibyo bishimangira imbaraga zikomeje gushyirwa mu kubahiriza ihame ry'uburinganire no mu rwego rw'abikorera hagamijwe gufasha abagore gukora ishoramari.

U Rwanda ni igihugu gishyize imbere gahunda zitandukanye zigamije gushyigikira abagore n'urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kubaha ubufasha butandukanye mu bikorwa by'ishoramari.

Ibyo bituma bimwe mu bigo by'imari bihitamo gutanga inguzanyo ku bagore n'urubyiruko nta ngwate itanzwe, gutera inkunga imishinga y abo, kubahugura ku bijyanye n'ishoramari no kububakira ubushobozi kandi bigenda bigira uruhare runini mu guhindura imyumvire ku bijjyanye no gukorana na byo.

Muri rusange mu 2024, RDB yanditse ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.

Muri iri shoramari irijyanye n'inganda, imari n'ubwishingizi ndetse n'ibijyanye n'imitungo itimukanwa ryihariye 77,9%.

Ugereranyije n'umwaka ushize ibikorwa by'ishoramari byanditswe byiyongereyeho 23,8% kuko byavuye kuri 91.878 in 2023 bigera ku 113.748 mu 2024.

Umujyi wa Kigali wihariye 75,4% by'ishoramari rishya ryanditswe mu mwaka ushize, ni ukuvuga ko arenga miliyari 2,47$ (arenga miliyari 3493 Frw) yashowe mu mishinga yo muri Kigali.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byoroshya ishoramari kuko mu munsi umwe umuntu aba yamaze gutangiza ikigo cy'ubucuruzi, ndetse ahenshi ibikorwa remezo byoroshya ibikorwa byose Leta yiyemeza kubihageza.

Ku rundi ruhande Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by'ubucuruzi byashinzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2023 byikubye hafi kabiri kuko byavuye kuri 154.236 bigera kuri 269.326 mu 2023.

Iyo raporo igaragaza ko ibigo 95,9% byashinzwe n'abikorera, ibigo 2.017 ari imiryango itari iya Leta y'imbere mu gihugu na ho imiryango mvamahanga itari iya Leta ni 656. Ibigo byashinzwe na za koperative ni 2.496, ibyashinzwe ku bufatanye bwa Leta n'abikorera ni 2,047, mu gihe ibigo bya Leta bikora ubucuruzi ari 3.830.

Ibigo by'ubucuruzi by'abantu ku giti cyabo birenga ibihumbi 73 byanditswe mu 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-by-ubucuruzi-by-abantu-ku-giti-cyabo-birenga-ibihumbi-73-byanditswe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)