Imbamutima z'Abanyarwanda basaga 500 batashye mu Rwababyaye bavuye mu menyo ya FDLR (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ayo ni amagambo ya Nyirahabimana Paradia, wavukiye mu cyahoze ari Komini Kimbogo, Perefegitura ya Cyangugu, akaba yaravuye mu Rwanda mu 1994, ahungira mu majyepfo ya Bukavu mu gace ka Nyangezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umwe mu Banyarwanda 533, bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, batahutse kuri uyu wa 25 Kanama 2025 banyuze ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche).

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y'u Rwanda, RDC n'ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y'agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Nyirahabimana Paradia yavuze ko kuba hafi y'umutwe wa FDLR ari ibintu byari biteye ubwoba.

Ati 'Iyo wageragezaga gushaka gutaha mu Rwanda bakubwiraga ko uhageze bamwica cyangwa bakamufunga, kandi kwitwa Umunyarwanda muri Congo muri iki gihe birutwa n'uko bakwica, kuko Abazalendo barashimuta bakanica.'

Yakomeje avuga ko yahungiye mu Nkambi nyuma yo kubwirwa ko ari we utahiwe gushimutwa akicwa, aho yasize abibwiye umwana we mukuru wahashakiye. Yaboneyeho kubwira abasigaye muri Congo gutaha, kuko yasanze mu Rwanda ari amahoro kandi yakiriwe neza.

Musoni Bavugayabo Francois, ukomoka muri Komini Rwerere yavuze ko aho yari atuye mu gice cya Rusayu nta mutekano bari bafite, kuko abantu batazwi bitwikiraga ijoro bagahisha mu maso bakaza kubashimuta bakabagirira nabi.

Ati 'Icyo gihe twabwirwaga ko abatashye mu Rwanda bicwa, ariko byagera nyuma tukabumva bavuga ko ari bazima.'

Twagirumukiza Egide w'imyaka 65 y'amavuko yatangaje ko yabaga muri RDC kuva mu 1994. Yasobanuye ko FDLR yari yarababitsemo ubwoba ku buryo uwo yafataga agerageza gutaha, yamwicaga.

Ati 'Yego pe batubuzaga gutaha! Ngo utashye baramwica cyangwa batamwica bakamufunga.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose, bitandukanye n'uko byari bimeze ubwo bahungaga, ababwira kutazatungurwa, ahubwo bakihutira kwisanga mu bandi no gufatanya kubaka igihugu.

Ati 'Nimugera aho mwakomotse muzabane neza n'abo Musanze, bafite inama zibahuza n'abayobozi bagatangamo ibitekerezo n'ibibazo byabo bigakemurwa, ndetse begerejwe n'ibikorwa by'iterambere.'

'Muzasanga gahunda zitandukanye z'iterambere zirimo amakoperative, ubu banki zo mu Rwanda zaragiye zigera ku cyo mwagiye mwita Segiteri, kandi ziri hose mu gihugu n'amashami yayo, kandi abagore n'urubyiruko mufite amahirwe menshi cyane mu iterambere ry'igihugu, kandi mugakurikiranwa, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.'

Yakomeje kandi abasaba kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu Gihugu cyababyaye.

Meya Mulindwa yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

Ubwo aba Banyarwanda bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Batashye nyuma y'abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025, batashye babifashijwemo na HCR.

HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 6 Kanama 2025, inkambi y'agateganyo ya Goma yabagamo Abanyarwanda 630 bari bategereje gutaha. Hari abandi 31 babaga kuri site zitandukanye muri Kitshanga, Karuba na Mweso.

Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y'Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'amafaranga 40,800 Frw.

Abakozi ba UNHCR bari biteguye kwakira aba banyarwanda batahutse
Abasore n'abagabo batahutse bari mbarwa
Bajyaga muri Bisi banezerewe ku maso
Hari ibikoresho by'ibanze bateguriwe
Hatashye abiganjemo abagore n'abana
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Nyirahabimana Paradia, yishimiye gutaha
Uyu mubyeyi yaraye abyariye mu Nkambi yo muri Goma yitabwaho ndetse yageze mu Rwanda ateruye uruhinja rwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abanyarwanda-basaga-500-batashye-mu-rwababyaye-bavuye-mu-menyo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)