Ihurizo rikomeye kuri Rayon Sports, APR FC iraruhutsa umutuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya Nyafurika ya CAF Confederation Cup, ntiramenya aho izakirira Singida Black Stars nyuma y'uko Kigali Pele Stadium yanzwe, ni mu gihe APR FC izakina Champions League, CAF yemeye kongera kwimura umukino wa yo na Pyramids.

Aya makipe yombi akaba azabanza gukina imikino ya yo mu rugo aho Rayon Sports muri CAF Confederation Cup igomba kwakira Singida Black Stars hagati y'itariki 19 na 21 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura ugomba kubera Tanzania hagati y'itariki 26 na 28 Nzeri 2025.

Muri Champions League, APR FC yagombaga kwakira Pyramids FC tariki ya 28 Nzeri 2025 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 4 Ukwakira 2025.

Amahirwe menshi ni uko aya makipe yagombaga kuzakirira imikino ya yo ibanza y'ijonjora ry'abanze kuri Stade Amahoro ariko yamaze kumenyeshwa ko kubera Shampiyona y'Isi y'amagare izabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 225 bityo ko kuva tariki ya 15 kugeza 28 Nzeri Stade Amahoro itaboneka.

Hahise hatekerezwa ko aya makipe yazakirira imikino ya yo kuri Kigali Pele Stadium ariko iyi Stade ikaba yamaze kwangwa na CAF ko itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga.

Rayon Sports kugeza ubu ntabwo irafata umwanzuro w'aho izakirira uyu mukino ni mu gihe APR FC yo amakuru avuga ko binyuze mu biganiro n'ubuyobozi bwa CAF yerekanye impungenege za yo ndetse yanagaragaje ko bwa mbere CAF ari yo yimuye umukino, n'ubundi bemera kuwimura uvanwa tariki ya 28 Nzeri ushyirwa tariki ya 1 Ukwakira muri Stade Amahoro.

APR FC izakirira Pyramids ku Mahoro tariki ya 1 Ukwakira
Rayon Sports ntabwo iramenya aho izakirira umukino wa Singida Black Stars



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11721

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)