Byatanagawe kuri uyu wa Kabiri ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama nyunguranabitekerezo itegura igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A n'uburyo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba.
RAB ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A hitezwe impinduka zirimo nko kuba harabaruwe site zirenga ibihumbi 13 ziriho ubutaka buhujwe, izi site zikaba zizakurikiranwa n'abashinzwe ubuhinzi kugira ngo umusaruro wahabonekaga wiyongere cyane.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko icyo bagiye gushyiramo imbaraga ari uburyo bw'imikoreshereze y'ubwo butaka, kuko bwajyaga bukoreshwa badahingira rimwe, badaterera imiti rimwe, batabagarira rimwe, ariko ko ubu muri iki gihembwe cya 2026 A bigiye guhindurwa.
Ati 'Hari imihigo twihaye igendanye no kubungabunga ibihingwa. Niba abantu bari muri icyo cyanya bazajya baterera rimwe imbuto, babagarire rimwe, basarurire rimwe bakanagurishiriza rimwe atari ukuvuga ngo bari muri Koperative ariko buri muntu wese yigenga ku giti cye.''
Yakomeje agira ati 'Icya Kabiri ni ibigendanye n'intego, ya Koperative noneho tuzajya tureba uko ikora, ibe ifite intego zifatika igenderaho, yigishwe gukorana n'abacuruzi banini, ntabwo twifuza kuzongera kugira abahinzi bahinga badafite isoko mbese badafite intego bagenderaho.''
Dr. Uwituze yavuze ko mu gihembwe cy'ihinga cya 2026 A Leta yifuza ko abahinzi babona umusaruro mwinshi urenze uwo bajyaga babona.
Abahinga kuri izi site bazafashwa mu kubonera ku gihe imbuto, inyongeramusaruro n'ibindi bazakenera byose kugira ngo umusaruro babonaga wikube inshuro nyinshi.
Mu bihingwa byitezwe kwibandwaho mu gihembwe cy'ihinga cya 2026 A harimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, imyumbati, umuceri, soya, ingano, imboga.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-burenga-hegitari-ibihumbi-495-buzahingirwa-rimwe