Igisubizo gitangaje cya Miss Mutesi Jolly abajijwe ku rukundo rwe na Lugumi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe n'umuherwe ukomoka muri Tanzania, Saidi Lugumi.

Mu minsi ishinze nibwo haje amakuru y'uko Miss Mutesi Jolly ari mu munyenga w'urukundo na Lugumi, umuherwe ucuruza imbunda ukomoka muri Tanzania.

Ubwo yari yitabiriye ibirori bya 'Listening party' byo kumvisha abantu Album 'Vibranium' Nel Ngabo na Platini byaraye bibaye ku wa 29 Kanama 2025, itangazamakuru ryamuboneyeho rimubaza ku rukundo rwe na Lugumi.

Ubwo yari abajijwe iki kibazo yaryumyeho ahubwo ahita agira ati "mureke twumve 'Vibranium', muyicuruze, muyamamaze nicyo gikorwa kiri hano."

Yavuze ko ibivugwa byose ntacyo bimutwara kuko yamaze kwisonanukirwa azi uwo ari we ibindi byose abibona bihita.

Muri ibi birori bya 'Listening party' yatanze Miliyoni 10Rwf, mu rwego rwo gushyigikira album 'Vibranium' ya Nel Ngabo na Platini P.

Miss Mutesi Jolly yabajijwe ku rukundo rwe na Lugumi araruca ararumira
Saidi Lugumi amaze iminsi avugwa mu rukundo na Miss Mutesi Jolly



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11739

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)