Bidatunguranye Shema Fabrice yatorewe kuyobora FERWAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi ku mwanya w'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni we watorewe kuriyobora mu gihe cy'imyaka 4 iri imbere aho yatsinze n'amajwi 51 muri 53 bari bemerewe gutora.

Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Rugera Jean Claude mbere y'amatora yabasobanuriye ko hari uburyo bubiri byakorwamo kuko utorwa ari umwe, kumanika bemeza ko bamutoye ndetse no kujya mu bwihugiko.

Abanyamuryango benshi bagaragaje ko hakoreshwa uburyo bw'amakarita ya "YES" cyangwa "NO" mu gutora Perezida mushya wa FERWAFA. Abanyamuryango 52 muri 53 bitabiriye ni bo babitoreye.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 mu cyumba cy'Inama cya Serena Hotel.

Akaba asimbuye kuri uyu mwanya Munyantwali Alphose wari watorewe kuyobora FERWAFA muri Kamena 2023 aje gusoza imyaka 2 yari yasigaye kuri manda ya Nizeyimana Mugabo Olivier wari weguye kuri izi nshingano.

Shema Ngoga Fabrice wari umukandida rukumbi yari ahanganye na Oya, benshi bari biteze kureba niba na we 'oya' yamutsinda nk'uko byabaye muri 2017 ubwo Rwemarika Felecite na we yari umukandida rukumbi ariko agatsindwa na 'Oya'.

We rero siko byaje kugenda kuko yaje gutsinda n'amajwi 51 Muri 53 bari bemerewe gutora, nta oya yabonetse uretse babiri bifashe.

Bitandukanye n'uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu hatowe Perezida gusa kuko yatanze urutonde rw'abo bazakorana.

Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Mugabo Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.

Izindi mpinduka zabaye ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe n'abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y'uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y'Igihugu zose zakuweho zikagira ahandi zimurirwa.

Iyi Nteko rusange ikaba yari irimo Davis Ndayisenga waje uhagarariye impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA.

Komite Nyobozi ya FERWAFA igizwe igizwe;

Perezida wa FERWAFA: Shema Ngoga Fabrice
Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n'Imari: Gasarabwe Claudine
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki: Mugisha Richard
Komiseri ushinzwe Imari: Nshuti Thierry
Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Niyitanga Desire
Komiseri ushinzwe Tekiniki n'Iterambere rya Ruhago: Kanamugire Fidele
Komiseri ushinzwe ibijyanye n'Amategeko n'Imiyoborere: Ndengeyingoma Louise
Komiseri ushinzwe Ubuvuzi: Dr Gatsinzi Hubert
Komiseri ushinzwe Iterambere ry'Umupira w'Amaguru w'Abagore: Nikita Gicanda Velverde

Aba bakaba bagomba kwiyongeraho Komiseri ushinzwe imisifurire akaba uwa 10, we ntabwo atorwa ashyirwaho nyuma.

Mu ijambo rye, Shema Fabrice watorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, yashimiye abanyamuryango ku cyizere bamugiriye hamwe n'abo bazakorana, avuga ko batazabatenguha.

Yanatumye uwaje uhagarariye Minisiteri ya Siporo ko yumvise havugwa imikoranire itari myiza hagati ya FERWAFA na MINISPORTS rero ko akeneye imikoranire myiza.

Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice
Nikita Gicanda uzaba ari visi perezida wa mbere na Kanamugire Fidèle uzaba ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru
Nshuti Thierry uzaba ari Komiseri ushinzwe imari
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee
Chairman wa APR FC, Afande Deo Rusanganwa yari ahari
Komite Olempike na yo yari ihagarariwe
Iyo bamaraga gutangaza buri raporo bayemezaga
Abanyamuryango ba FERWAFA bitabiriye Inteko Rusange



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11736

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)