Ibi byatangajwe ubwo mu Karere ka Rwamagana hateraniraga inama nyunguranabitekerezo itegura igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2026 A n'uburyo bwo kongera umusaruro w'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2026 A bongereye ubuso bugomba guhingwa, aho bwavuye kuri hegitari zirenga ibihumbi 400, hiyongeraho ubuso burenga hegitari ibihumbi 50 ugereranyije n'umwaka ushize bituma bugera kuri hegitari ibihumbi 459.
Ati 'Hari ubuso bwahujwe bunini ariko noneho tukabuha umwihariko wo kuvuga ngo hari ahagiye hashyirwamo ibikorwaremezo byo kuhira, hari n'aho bitaragera ariko bukaba bwarahujwe, tugakurikirana uburyo hashyirwa inyongeramusaruro, hakajyaho amakipe abikurikirana umunsi ku munsi harimo abashinzwe ubuhinzi, abafashamyumvire mu buhinzi n'abandi benshi bagafatanya n'umuhinzi nyirizina bagakurikirana uko ahinga, nitubikora turizera ko tuzongera umusaruro.''
Guverineri Rubingisa yavuze ko bashyizeho ibyumba ntangamakuru muri buri Karere hagamijwe kwita ku musaruro w'ubuhinzi.
Yavuze ko kandi bagiye no guhura n'abagurisha inyongeramusaruro ku buryo bumva imbogamizi bahura nazo kugira ngo zikemurwe hongerwe umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu mikoreshereze y'ubutaka, abahinzi bose bagaterera imbuto rimwe, bagaterera imiti rimwe ndetse bakanasarurira rimwe mu rwego rwo kongera umusaruro.
Dr. Uwituze yasabye abahinzi kuzahingira ku gihe kandi bakanakoresha inyongeramusaruro zikwiriye mu rwego rwo kongera umusaruro.
Kuri ubu nibura 72% by'ubutaka bugomba guhingwa mu Ntara y'Iburasirazuba bumaze gutegurwa ku buryo igihembwe cy'ihinga nigitangira abahinzi bazahita batangira gutera. Ubuyobozi buvuga ko nibura nko ku gihingwa cy'ibigori umusaruro uboneka kuri hegitari ari toni 4.7 hakaba n'abageza kuri toni umunani kugeza ku icumi.

