Rusizi: Imidugudu y'abarokotse Jenoside igiye guhabwa amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'aho bigaragaye ko umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ahenshi wahise upfa, bagasubira mu kizima.

Hamwe mu ho umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba washyizwe mu nzu z'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wahise upfa ni mu Mudugudu wa Kabahire, Akagari ka Kabahinda Umurenge wa Mururu.

Ni umudugudu ugizwe n'inzu zirindwi zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe zituzwamo imiryango 14 y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Mururu.

Tuyizere Oliva yabwiye IGIHE ko uyu mudugudu bawumazemo imyaka ibiri. Ubwo bawutuzwagamo nta muriro w'amashanyarazi wari muri ako gace, gusa muri Nyakanga 2024 ako gace kagejejwemo umuriro w'amashanyarazi nubwo bo batarawuhabwa kandi bakaba badashobora no kuwishyirira mu nzu kubera ko ibyangombwa by'ubutaka batuyemo bitabanditseho.

Ati "Izi nzu twazitashye zirimo amashanyarazi y'imirasire y'izuba ariko uko iminsi igenda ishira yagiye ipfa ubu muri izi nzu uko ari zirindwi nta na hamwe basigaranye umurasire muzima. Turasaba ko baduha umuriro utari uw'imirasire y'izuba".

Nkusi Callixte avuga ko uyu mudugudu bakiwutaha amashanyarazi y'imirasire y'izuba basanzemo yabafasha gucomeka telefone, kumva radiyo, no gucana.

Ati "Ubu yose yarazimye burundu turi mu kizima, ntitukibasha gucomeka telefone, ntitukibasha gucuranga radiyo ngo twumve amakuru. Turasaba ubuyobozi ko natwe bwaduha umuriro w'amashanyarazi ushamikiye kuri izi nsinga zanyujijwe aha".

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukakalisa Francine yabwiye IGIHE ko nk'akarere nabo babibonye ko amashanyarazi y'imirasire y'izuba yahawe abatujwe mu midugudu y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atagikora.

Ati "Natwe twabonye igisubizo atari ukongera gukoresha indi mirasire, turifuza ko bakoresha umuriro w'amashanyarazi wa REG. Twandikiye REG kuko ni ibibazo biri mu midugudu myinshi itandukanye, hari aho twatangiye kubasimburiza, n'ahandi rero turi muri iyo gahunda hose izahagera".

Visi Meya Mukakalisa avuga ko akurikije imidugudu bafite ifite ibyo bibazo bateganya ko gusimbuza amashanyarazi y'imirasire y'izuba mu Ukuboza 2025 bizaba bigeze kuri 85%.

Amashanyarazi y'imirasire y'izuba yari yashyizwe ku nzu zubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ahenshi yarapfuye
Umuriro wa REG unyura hafi y'Umudugudu w'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wa Kabahire, ariko ntawo bafite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imidugudu-y-abarokotse-jenoside-igiye-guhabwa-amashanyarazi-afatiye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)