Jules Karangwa yahishuye ko yagiye muri FERWAFA afite amatsiko yo kureba amafaranga menshi bavuga aribwo ko ariyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mushya wa Rwanda Premier League wari usanzwe ari umujyanama mu by'amateko muri FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko yagiye muri iri shyirahamwe kimwe mu bintu yari afitiye amatsiko ari ukureba koko niba amafaranga bavuga aribwa abayo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga mu myaka 6 amaze muri iri shyirahamwe.

Gusa yemeza ko ibihe atazibagirwa ari amezi atanu yamaze akora nk'Umunyamabanga w'agateganyo kuko yamubereye nk'imyaka 5.

Ati "Ntabwo nakwibagirwa amezi 5 namaze ndi umunyamabanga mukuru w'Agateganyo, si uw'Umusigire ni uw'agateganyo kuko uwari uhari yari yagiye, njyewe ariya mezi 5 yambereye nk'imyaka 5 yewe na byinshi umuntu yabyize muri icyo gihe."

Agaruka ku kintu yari afitiye amatsiko, yavuze ko ubwo yari akiri umunyamakuru bavugaga ko muri FERWAFA haba amafaranga menshi aribwa, rero ngo ni kimwe mu bintu yashakaga kureba.

Ati "Ikindi kintu tugira mu itangazamakuru ni ukureba muri FERWAFA wa mugani amafaranga bavuga ahaba aribwa n'abantu benshi ibyo bintu koko birahaba?"

"Ndabyibuka nabyo byaravugwaga, ese birashoboka ko muri iki gihugu abantu bavuga kuva ku ntangiriro kugeza uyu munsi ngo hari urwego rugira amafaranga menshi rugira abantu bayarya tukaba tubura n'abantu babiryozwa?"

Abajijwe niba yarasanze ntayahari, yagize ati "biterwa n'uko umuntu ashaka kubyumva, birumvikana kuba nkihari ni uko agihari ariko ku rundi ruhande ni uko hari ababivuga bashaka kwerekana ko ahari kandi asesagurwa ari menshi n'aho kuba ahari arahari."

Yavuze ko amafaranga aza mu mafederadiyo avuye muri FIFA na CAF ari ibintu biri ku ka rubanda uwabishaka wese yabibona cyane ko kuri website nk'iza FIFA biba biriho.

Jules Karangwa yahishuye byinshi ku myaka 6 ye muri FERWAFA



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11718

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)