Umushakashatsi muri RAB, Mutabazi Jules, yatangaje ko gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizafasha mu kugabanya ikiguzi cy'ibiryo by'amatungo.
Ati 'Gutunganya ibiryo by'amatungo bivuye ku bishishwa by'imyumbati bizagabanya ingano n'izindi mbuto byatumizwaga mu mahanga byo kuvangwa n'ibindi biryo by'amatungo. Ibi bizazamura inyungu ku bahinzi n'aborozi, cyane cyane ko ibiryo by'amatungo bitumizwa mu mahanga bidahenze gusa ahubwo kenshi biba bidahari bihagije.'
The Newtimes yatangaje ko RAB igaragaza ko kugura ibiryo by'amatungo byinjizwa mu gihugu bishobora kuva ku bilo miliyoni 1,1 byariho mu 2023 bikagera ku bilo miliyoni 1,29 mu 2028, rikaba izamuka rya 2,5%.
Ibiryo by'amatungo bigize hafi 70% by'ikiguzi cy'ubworozi nk'ubw'inkoko, aho igiciro kiri hejuru cy'ibikoresho byatumijwe mu mahanga nk'ibigori na soya gituma ibikomoka ku nkoko, ku ngurube n'amatungo n'andi bihenda.
Mutabazi yakomeje asobanura ko hakenewe kubona uburyo mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubona ibiribwa by'amatungo.
Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 35 bari guhabwa amahugurwa y'uko ibishishwa by'imyumbati byakoreshwa mu gukora ibiryo by'amatungo.
Umwe muri bo ukorera mu Karere ka Kamonyi mu ruganda rutunganya imyumbati, Alice Nyirasagamba, yagaragaje ko agura ibishishwa by'imyumbati ku mafaranga make angana na 10 Frw ku kilo.
Hagaragajwe ko hakoreshejwe imashini mu gutunganya ibyo biryo, nibura ibilo 100 by'ibishishwa by'imyumbati bishobora gukurwamo ibilo biri hagati ya 28 na 30 by'ibiryo by'amatungo, akaba yabigurisha nibura ku 150 Frw cyangwa 200 Frw ku kilo ku borozi b'inka, inkoko cyangwa ingurube.
Uburyo bwo gutunganya bukorwa hatoranywa ibishishwa bishya by'imyumbati, hagakurwamo umwanda n'ibindi bidasanzwe, bikozwa, bigashyirwa ku zuba cyangwa mu buryo bwihariye bwo kubyumisha kugira ngo bigabanywemo amazi bityo ntibyangirike, hanyuma bigatunganywamo ifu, ivangwamo ibiryo by'amatungo.
Ibinyabutabire karemano biboneka mu myumbati bizwi nka 'cyanogenic glycosides', bifite ubumara bwa 'cyanide', bikurwaho ubukana binyuze mu kubyumisha neza cyangwa mu bundi buryo.
Nyirasagamba yagaragaje ko yahanze imirimo ku bandi bagore 56 bamufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora mu ruganda rutunganya ifu ya Akanoze.
Umuganga mu by'amatungo akaba n'Umuyobozi ushinzwe umuryango ugamije guteza iterambere ry'ibyaro n'imijyi uterwa inkunga n'Ikigo cy'Iterambere cy'abasuwisi (SDC) yavuze ko laboratwari zagaragaje ko hari intungamubiri nyinshi ziba ziri mu bishishwa by'imyumbati.
Umworozi Noella Mutoni yagaragaje ko ubwo buryo buzagabanya ikiguzi cy'ibiribwa by'amatungo aho ibikomoka ku bigori wasangaga ku kilo yakiguraga 650 Frw mu gihe ibitunganyijwe mu myumbati ikilo kiri hagati ya 200 Frw na 250 Frw.


